Ukurikiyeyezu Bertin aravuga ko yaguze inzu y’uwitwa Uwitonze Madeleine amuhisha ko yayitanze mu ngwate.
Ukurikiyeyezu Bertin umaze icyumweru mu ihema we n’Umuryango, yabwiye UMUSEKE ko yimuwe mu cyanya cy’inganda i Guhuma mu Murenge wa Nyamabuye ahabwa ingurane ku mitungo ye yari ahafite agura indi nzu ya miliyoni 5 Frw zirenga n’Uwitonze Madeleine.
Ukurikiyeyezu avuga ko amasezerano y’ubugure bayakoreye imbere ya Noteri kuva icyo gihe kugeza ejo bundi Banki imusohoye mu nzu atigeze amenyeshwa ko inzu yaguze bayitanzeho ingwate.
Ati “Bank of Africa yantumyeho umuhesha w’Inkiko ko inshaka kandi ko ngomba kuza nitwaje icyangombwa cy’ubutaka mpageze barakinyambura bambwira ko inzu ndimo ari umutungo wayo.”
Ukurikiyeyezu avuga ko yihutiye kurega Uwitonze Madeleine, baraburana aratsindwa ahabwa igihano cy’amezi atandatu asubitse umwaka umwe, Urukiko rumutegeka ko agomba kwishyura umwenda wose abereyemo Banki.
Uyu muturage aribaza impamvu Urukiko rwanzuye ko Uwitonze yishyura banki ku mitungo ye iherereye mu Karere ka Ruhango ndetse n’igice cy’ubutaka atagurishije akaba arimo kuryozwa amakosa uyu Uwitonze yakoze.
Ati “Hagati ya Uwitonze Madeleine na Banki harimo amanyanga ntazi.”
Uwitonze Madeleine abajijwe kuri iki kibazo yaruciye ararumira kuko yaba ubutumwa bugufi twamwoherereje na telefoni atigeze asubiza.
Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko nta makuru bari bafite y’iki kibazo cy’uyu muturage.
- Advertisement -
Ati “Turamusaba kwegera Umuheshaw’inkiko w’umwuga kugira ngo harangizwe urubanza kuri iyo mitungo iri mu Ruhango.”
Kayitare avuga ko mbere yuko Ukurikiyeyezu yegera Umuheshaw’inkiko w’umwuga agomba kubanza kugeza ikibazo cye mu nzego z’Ibanze z’aho uwo mutungo uri bakamufasha.
Umuyobozi w’Ishami rya Bank of Afrika mu Karere ka Muhanga Hitiyaremye Jean Bosco avuga ko ntacyo yabivugaho kuko atari Umuvugizi w’Urwego.
Ati “Dufite umunyamategeko niwe uvugira urwego muze kumubaza.”
Bamwe mu baturanyi ba Ukurikiyeyezu Bertin banenga iki cyemezo Banki yafashe cyo gusohora uyu muturage mu nzu, ahubwo bakavuga ko Banki yagombye gukurikirana Uwitonze Madeleine kugira ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’Urukiko.
Umwenda Banki ivuga ko Uwitonze ayibereyemo byatumye ifatira icyangombwa cy’ubutaka cy’uyu muturage ikanamusohora mu nzu ungana na miliyoni eshatu y’amafaranga y’uRwanda, ukaba uvuye kuri miliyoni imwe n’igice yamubaragaho umwaka ushize wa 2024.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga