Muhanga: WASAC igiye kubaka uruganda rw’amazi rwa Miliyari zisaga 4

Ubuyobozi bwa WASAC Group buvuga ko imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amazi rwa Kagaga, itangirana n’Ukwezi kwa Gashyantare.

Hashize igihe abatuye Umujyi wa Muhanga, bataka ibura ry’amazi.

Bamwe mu bahatuye bakavuga ko hari abamara ukwezi kurenga batabonye amazi, abandi bakavuga ko bayabona rimwe mu cyumweru, yaza akamara iminota mikeya akongera kubura.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC GROUP Prof Munyaneza Omar avuga ko uru ruganda rw’amazi rwa Kagaga ruzatanga metero kibe 12300 ku munsi.

Avuga ko ari igisubizo ku batuye Umujyi wa Muhanga bamaze igihe batabona amazi mu buryo buhoraho

Ati:’Amafaranga yo kubaka uruganda arahari kuko na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kurwubaka yiteguye gutangira imirimo’.

Munyaneza yabwiye UMUSEKE ko imirimo yo kubaka yagombye kuba yaratangiye mu mwaka wa 2020, kuko inyigo yari yamaze gukorwa icyo gihe, idindizwa n’icyorezo cya COVID 19 cyashegeshe isi n’uRwanda rurimo.

Yavuze ko usibye amafaranga yo kurwubaka, hari kandi n’ayo bazaha abaturiye uruganda rw’amazi nk’inkungurane y’imitungo yabo bahafite.

Munyaneza akavuga ko hari n’andi yo gukora imiyoboro y’amazi ifite ibirometero125 uvuye aho uruganda ruri, iyo miyoboro ikayageza mu baturage bo mu bice bitandukanye uruganda ruherereyemo.

- Advertisement -

Ati:’Dufite undi mushinga wa Mwogo uzakwirakwiza amazi mu baturage bo mu Karere ka Ruhango na Muhanga rutanga metero kibe 16000′.

Uyu Muyobozi avuga ko bazaha abaturage bazahimurwa miliyari na miliyoni 150 y’uRwanda.

Uruganda rw’amazi rwa Gihuma rwubatswe mu mwaka wa 1988, abari batuye Umujyi w’icyahoze ari iGitarama ntabwo barengaga ibihumbi 40, ubu abafatabuguzi ba WASAC mu Mujyi wa Muhanga barenga ibihumbi 100.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Comments ( 2 )
Add Comment
  • Kadè

    Ariko Élisée, uretse ibya yavuze ko…
    Nta n’ubwo yakweretse igishushanyo cy’uko urwo ruganda ruzaba rumeze?

  • Anonymous

    Njye mbonye BK yamuhanga nonese niyo bazasenya ikaba uruganda?