Umunyarwandakazi Béatrice Munyenyezi yabwiye urukiko ko afite imbogamizi zo kutemererwa kuvugana n’abana be baba muri Leta Zunze Ubumwe z’America agasaba ko urukiko gutegeka ko yongera kubyemererwa nk’uko byahoze.
Béatrice Munyenyezi afite agasatsi gacye ku mutwe, asize inzara z’intoki no ku birenge, yari afite impapuro, anambaye imyambaro iranga abagororwa mu Rwanda. Yari hagati y’abanyamategeko be babiri aribo Me Bruce Bikotwa na Me Felecien Gashema.
Munyenyezi yabwiye urukiko ko afite imbogamizi zo kutabasha kuvugana n’abana be bari muri Leta zunze ubumwe z’America.
Yagize ati “Maze imyaka ine mu igororero rya Nyarugenge navuganaga n’abana banjye, ariko hashize amezi abiri narakumiriwe kuvugana n’abana banjye nasize muri America.”
Munyenyezi yabwiye urukiko ko abo bana ari bo bamuha amafaranga amufasha kubaho, bakamuha n’amafaranga yo kwishyura abunganizi be.
Munyenyezi akavuga ko yabwiwe ko we ari Umunyarwanda atemerewe kuvugana n’abantu baba hanze y’u Rwanda, kuvugana n’abantu baba hanze y’u Rwanda Munyenyezi yabwiye urukiko ko byemerewe abanyamahanga bafungiye mu igororero rya Nyarugenge gusa.
Munyenyezi Béatrice yemeje ko kuteremerwa kuvugana n’abana be bimugiraho ingaruka mu miburanire ye agasaba urukiko ko bwamufasha akemererwa kujya avugana n’abana be.
Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko mu igororero haba telefone nyinshi kandi kuvugana n’abantu bo hanze y’u Rwanda biba byemewe.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Niba yarahuye n’imbogamizi hari uko inzego zikurikirana iyo bimubaho yari kumenyesha ubuyobozi bukuru bw’igororero.”
- Advertisement -
Urukiko rwahise rwizeza Béatrice Munyenyezi ko bazavugana n’ubuyobozi bw’igororero, kandi atari ubwa mbere baba bavuganye kuko iyo bavuganye babafasha.
Uruhande rwa Béatrice Munyenyezi icyiciro cya mbere rwakirangije kugisobanura aho bavuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwamuhamije ibyaha agakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu kandi yari akwiye kugirwa umwere.
Béatrice Munyenyezi uregwa none yahamijwe ibyaha bya jenoside ari mu bujurire mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango kuri Leta y’Abatabazi akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari, ari umugabo we ari Nyirabukwe bose bahamijwe ibyaha bya jenoside bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Béatrice Munyenyezi aburana ahakana ibyo aregwa akavuga ko azira umuryango yashatsemo.
Biteganyijwe ko urubanza rukomeza kuri uyu wa 28 Mutarama 2024, ubushinjacyaha nabwo bugatangira kuvuga ku byo Béatrice Munyenyezi yamaze kuvugaho.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW