Imbogo ebyiri zatorotse Pariki y’ibirunga zinjira mu baturage mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, zangiza imyaka, habuze uburyo bwo kuzisubiza muri Pariki kuko zari zatorongeye cyane abashinzwe umutekano wazo barazirasa zirapfa.
Byabaye kuri iki cyumweru kuwa 19 Mutarama 2025, ubwo izi mbogo ziraraga mu myaka y’abaturage, gusa mu rwego rwo kwirinda ko zakwangiza byinshi harimo no gutwara ubuzima bw’abaturage, bahitamo kuzirasa zirapfa.
Ni amakuru yemejwe n’umuyobozi wa Pariki y’ibirunga Uwingeri Prosper, aho yavuze ko izo mbogo zishwe, nyuma yo gutoroka Pariki zigatorongera ku buryo kuzisubiza mu ishyamba byasaga nk’aho bidashoboka.
Yagize ati” Nibyo ziciwe mu Murenge wa Kinigi ariko nta buzima bw’abaturage zatwaye, zarasohotse zigera mu baturage cyane ku buryo kuzisubizayo biba bigoye arinabyo byatumye zicwa”.
Uyu muyobozi akomeza ahumuriza abaturage ko nta byacitse, ahubwo abasaba ko mu gihe bazibonye bazajya bamenyesha ubuyobozi kugira ngo bafatanye kubacungira umutekano.
Ati” Abaturage turababwira ko nta byacitse, ni ibisanzwe nka kumwe ziba zatorongeye zikajya kure bidasanzwe, ahubwo mu gihe babibonye babwira inzego z’ubuyobozi tugakora ibishoboka byose tukabungabunga umutekano w’abaturage”
UMUSEKE.RW