Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Bwana Révérien Ndikuriyo, amerewe nabi aho ari kwitabwaho n’abaganga hanze y’igihugu. Harakekwa ko yahawe uburozi ngo bumuhitane.
Ndikuriyo amaze iminsi agaragaza ko hari ibyo atemeranyaho n’Umukuru w’Igihugu, benshi mu bakurikiranira hafi politiki y’Akarere bemeza ko bifite byinshi bihatse.
Ku wa Kane, ubwo yari i Ngozi, ni bwo uyu mugabo uvuga rikijyana mu Burundi yafashwe n’indwara itunguranye maze yihutanwa kuvurirwa i Bujumbura, mbere yo koherezwa i Nairobi muri Kenya.
Varisito Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Inararibonye rw’Ishyaka CNDD-FDD, yemeje ko Umunyamabanga Mukuru waryo, Révérien Ndikuriyo, arwaye kandi ko bakomeje kumusengera.
Ndayishimiye yavuze ko Satani ashaka kwivanga mu myiteguro ya CNDD-FDD mu matora rusange ateganyijwe muri Kamena 2025, asaba abanyamuryango b’iri shyaka gusengera Ndikuriyo.
Yagize ati: ‘Satani ari gukora ibishoboka byose kugira ngo atuvangire kubera ko Umunyamabanga Mukuru arwaye. Ndasaba Abagumyabanga bose gukomeza kumusengera.’
Ndikuriyo yafashwe ate ?
Ku wa 23 Mutarama 2025, Ndikuriyo yabyutse ari muzima nta burwayi afite, habe n’ibicurane, maze yurira imodoka n’abarinzi be yitabira igiterane cy’iminsi itatu cyateguwe n’ishyaka rye mu ntara ya Ngozi.
- Advertisement -
Uyu mugabo uzwiho imbwirwaruhame zikakaye, byaje gutungurana kuko atabashije kugera muri Paruwasi Gatolika i Ngozi cyangwa ku kibuga cy’umupira aho yari yateguriwe intebe itatse amabara y’ishyaka rye.
Amakuru avuga ko ubwo abandi bahimbazaga Imana banavuga ibigwi bya CNDD-FDD, Ndikuriyo we yari mu maboko y’abaganga bashinzwe kwita ku buzima bwa Perezida Varisito Ndayishimiye.
Abo baganga bakoze ibishoboka byose, ariko babonye bigoranye, bahitamo kumwohereza ku bitaro bya Tanganyika Care Polyclinic i Bujumbura.
Nk’uko bakunze kuvuga ngo, nta kibuza Impala gucuranga, icyo giterane cy’i Ngozi cyarakomeje kandi n’umuryango w’umukuru w’igihugu wari ukirimo.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu byarushijeho gukomera, bivuye i bukuru, abaganga b’i Bujumbura basinya impapuro maze Ndikuriyo yihutanwa kuvurirwa i Nairobi muri Kenya.
Ndikuriyo urembye yakomereje kujya kuvurirwa hanze ya Afurika, havuwa mu Burusiya cyangwa se mu gihugu cyo muri Aziya.
Amakuru UMUSEKE utabashije kugenzura avuga ko ngo mu modoka ya Ndikuriyo hashyizwemo uburozi bw’ifu n’abantu bashatse kumwivugana.
Ni mu gihe umwe mu barinzi be yashizemo umwuka ku wa Gatanu, nk’uko bivugwa na SOS Media ikunze gutangaza amakuru atavugwa n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye.
Kugeza ubu, umushoferi hamwe n’umupolisi bari bicaye ku ntebe z’imbere mu modoka yari itwaye Ndikuriyo, kuva ku wa Kane saa kumi n’ebyiri z’umugoroba barafunzwe.
Ku wa 25 Mutarama, ubwo Perezida Ndayishimiye yasozaga amasengesho ya CNDD-FDD mu ntara ya Ngozi, yemeje ko Ndikuriyo akiriho, ahakana ibivugwa ko yashizemo umwuka.
Gukeka kuroga Ndikuriyo, udatinya kuvuguruza Perezida Ndayishimiye, ntabwo ari ibintu byatunguye bamwe, cyane cyane abazi neza ibibazo by’ubushyamirane bimaze igihe mu ishyaka rya CNDD-FDD.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW