Ntagisanimana Saida yatandukanye na Fatima

Nyuma y’amezi ane yonyine yari amaze muri Fatima WFC yo mu Karere ka Musanze, uwari umutoza mukuru wa yo, Ntagisanimana Saida, yamaze gutandukana na yo kubera kutamuhemba.

Mu Ukwakira 2024, ni bwo Saida yerekeje muri Fatima WFC nk’umutoza mukuru. Uyu mutoza wari wasinye amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo gutandukana na AS Kigali WFC.

Nyuma yo kumara amezi ane adahembwa, yahisemo gusesa amasezerano yari afitanye n’iyi kipe ndetse amakuru yizewe UMUSEKE ufite, ni uko uyu mutoza agiye kwandikira Musenyeri w’u Rwanda amusaba kumwishyuriza Padiri uyobora Fatima WFC.

Ikirenze kuri ibi kandi, Ntagisanimana yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, arisaba kumwishyuriza iyi kipe.

Iyi kipe yahise ifatwa na Bisengimana Germie uzwi nka Nsengi uherutse gutandukana na Forever WFC.

Iyi kipe y’i Musanze, iri ku mwanya wa nyuma n’amanota atanu n’umwenda w’ibitego 16.

Ntagisanimana Saida yamaze gutandukana na Fatima WFC
Saida n’abakinnyi yatozaga, bahinganye imigende ariko birangira iminsi ibarandukanyije
Fatima WFC iri mu murongo utukura

UMUSEKE.RW