Nyanza: Umugabo bikekwa ko yibaga amabuye y’agaciro yagwiriwe n’ikirombe

Umugabo yasanzwe mu cyahoze ari ikirombe cy’amabuye y’agaciro yapfuye aho bikekwa ko yabikoraga binyuranyije n’amategeko.

UMUSEKE wamenye amakuru ko mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Nyagisozi mu kagari ka Rurangazi mu Mudugudu wa Gashyenzi hari umugabo witwa Ngezahayo Canisius ubwo yacukuraga mu buryo butemewe  amabuye y’agaciro mu kirombe cyari icya kompanyi yitwa Rugamba Mining cyaje kumugwira, yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yacukura amabuye y’agaciro muri kiriya kirombe cyahoze gicukurwamo n’iriya kompanyi gusa yari yarabiretse (kompanyi)  gukomeza kuhacukura kuko yabonaga nta mabuye y’agaciro yari akirimo.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukaba ruri gukora iperereza.

Nyakwigendera asize umugore n’abana batatu gusa  amakuru avuga ko  ko bari baratandukanye n’uwo mugore we kubera amakimbirane.

Agwirwa n’ikirombe yari ari kumwe n’abandi bantu babiri babibonye mbere bihutira kujya gutabaza abandi baturanyi.

Umurambo wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -