Abaturage bo mu Midugudu ya Kabilizi n’Umurambi, mu Kagari ka Ntwali mu Murenge wa Munini, ho Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, baratabaza ngo Ikigo gishinzwe Ingufu (REG) kibakemurire ikibazo bafite cyo kumara igihe hafi amezi abiri nta muriro w’amashyarazi bafite.
Bamwe mu baturage batuye muri iyo Midugudu baganiriye na UMUSEKE bavuga ko bamaze igihe kingana n’ukwezi n’igice nta muriro w’amashanyarazi bafite, bakaba bari kugorwa kubera gucana udutadowa.
Bavuga ko ibi byatumye abana batiga neza mu gihebwe cya mbere kuko ngo baburaga uko basubira mu masomo mu gihe batashye.
Umwe ati “ Tumaze igihe kinini tudacana umuriro, twasabaga ngo mudukorere ubuvugizi batwoherereze aba ‘technician’ badukure mu mwijima kuko biratugora. Biri kugira ingaruka ku myigire y’abanyeshuri kuko bigoye kubona uko basubiramo amasomo.”
Bavuga ko bafite impungenge ko n’ubujura bushobora kuzamo bitewe n’uko hatari urumuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yabwiye UMUSEKE, ko iri bura ry’amashyarazi ryatewe n’uko muri kariya gace, inkuba yakubise umuyoboro w’amashanyarazi (ligne) n’imashini iringaniza ikigero cy’amashanyarazi (transformer).
Yagize ati “ Muri kariya gace mu minsi mike ishize inkuba yakubise ‘ligne’ y’amashanyarazi na ‘transformer’ [’imashini iringaniza ikigero cy’amashanyarazi] bituma umuriro w’amashanyarazi ubura muri kariya gace kuko ‘transformer’ yaho yangiritse cyane ikaba igomba gusimbuzwa.”
Avuga ko bakoranye n’ Ikigo gishinzwe Ingufu (REG) barasuzuma basanga iyo mashini iringaniza ikigero cy’amashanyarazi igomba gusimbuzwa yose ndetse na ligne y’amashanyarazi igasubirwamo.
Yatanze ikizere ko ikibazo kiba cyakemutse mu minsi ibiri.
- Advertisement -
Ati ”REG yatumijeho ibikoresho byo gukemura iki kibazo ndetse batumenyesheje ko biraba byakemutse bitarenze kuwa gatatu taliki 8/01/2025.”
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW i NYARUGURU