Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Ubufaransa ukubutse i Kinshasa

Perezida Paul Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa, Jean-Noël Barrot, ku ngingo zirimo intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse no gushimangira ubufatanye bushingiye ku mubano hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda.

Ibi Village Urugwiro yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, kuri uyu wa 31 Mutarama 2025.

Minisitiri Jean-Noël Barrot, yageze mu Rwanda ku wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, nyuma yo kuva i Kinshasa, aho yabonanye na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

Ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko ibiganiro bya Tshisekedi na Barrot byamaze isaha imwe, aho Tshisekedi “yamusobanuriye ibyo igihugu kirimo gucamo muri iki gihe”.

Minisitiri Barrot akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot ruje rukurikira ibiganiro Perezida Emmanuel Macron aherutse kugirana na Perezida Paul Kagame kuri telefoni.

Muri ibyo biganiro Perezida Macron, yahamagariye u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kwihutira gukomeza ibiganiro mu rwego rwo kurangiza amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Emmanuel Macron kumvikana asaba u Rwanda kuvana ingabo zarwo mu Burasirazuba bwa DR Congo no kureka gufasha M23.

U Rwanda rahakana gufasha umutwe wa M23, uyu mutwe na wo uvuga ko nta bufasha uhabwa na Kigali. Rushinja Kinshasa gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

- Advertisement -
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane i Goma, Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo ifite umutwe wa M23 yatangaje ko badateze gusubira inyuma.

Yagize ati: “Dusubira inyuma ngo tujye he? Hano turi ni iwacu…Urugamba rwacu rwo kubohora igihugu ruzakomeza kugeza i Kinshasa.”

Nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma, ubu abarwanyi bawo bakomeje inzira berekeza i Bukavu mu  Murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Minisitiri Barrot yakiriwe muri Village Urugwiro

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW