Perezida Kagame yasinye itegeko rizamura imisanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo

Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko yatangaje itegeko teka rya Perezida wa Repubulika rizamura imisanzu y’ubwiteganyirize bw’izabukuru “Pansiyo” ku bakozi.

Iri tegeko rigaragaza ko imisanzu izazamuka kuva muri uyu mwaka wa 2025 uhereye tariki ya 12/12/2024 itegeko ryashyiriweho umukono.

Umusanzu w’ubwiteganyirize bw’umukozi uzabarirwa ku ijanisha rya 12%; uhereye tariki ya 01 Mutarama, 2025.

Kuva tariki ya 01 Mutarama 2027 umusanzu uziyongeraho 2% ubarirwe ku ijanisha rya 14%; by’umushahara umukozi ahembwa. No mu myaka izakurikiraho hazagenda hiyongeraho 2% uhereye tariki ya 01 Mutarama 2028: aho umusanzu uzaba ari 16%; ku ya 01 Mutarama 2029: ube 18%; kugera tariki ya 01 Mutarama 2030: aho umusanzu w’ubwiteganyirize ku mukozi uzabarwa ku ijanisha rya 20%.

Iri teka rya Perezida wa Repubulika rirakuraho iryariho ryo ku wa ku wa 10/05/2016 rigena igipimo cy’umusanzu utangwa mu bwiteganyirize bwa pansiyo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf yabwiye Abanyamakuru mu mpera z’umwaka wa 2024 ko umusanzu w’ubwiteganyirize w’umukozi watangwaga ku ijanisha rya 6% by’umushahara we washyizweho mu 1962.

Yavuze ko u Rwanda rurebera no ku bindi bihugu aho nko muri Ethiopia umusanzu w’ubwiteganyirize uri kuri 18% ariko mu nzego z’umutekano bagateganyirizwa kuri 32%, muri Tanzania umusanzu uri kuri 20% mu gihe mu Burundi ari 10% ariko inzego z’umutekano zigatanga 15% ndetse no muri Kenya ngo umusanzu w’ubwiteganyirize ni 10%.

Minisitiri Murangwa avuga ko ubu abari muri Pansiyo babona amafaranga make kubera ko n’imisanzu itangwa iri hasi cyane.

Iri tegeko ryateje impaka, abaturage bagaragaza impungenge ko ubukungu bwabo butameze neza, bamwe bagasaba ko umushahara wongerwa aho kongera imisanzu y’ubwiteganyirize.

- Advertisement -

IBINDI WABIREBA MURI VIDEO

UMUSEKE.RW