Perezida Macron yahamagaye kuri telefoni P. Kagame na Tshisekedi

Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, Emmanuel Macron yahamagaye kuri telefoni Perezida Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame mu bihe bitandukanye.

Ibiro bya Perezidansi y’Ubufaransa bivuga ko ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama, 2025 Perezida Macron yavuganye kuri telefoni na Perezida Tshisekedi, na Perezifa Paul Kagame.

Nta byinshi byatangajwe ku byo baba bemeje, cyakora itangazo rivuga ko Emmanuel Macron yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uko ibintu bimeze ubu muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko mu nkengero za Goma.

Yanavuze ko ahangayikishijwe no kuvogera ubusugire bwa Congo Kinshasa.

Perezida Emmanuel Macron yasabye umutwe wa M23 guhita uhagarika ibitero byawo “n’ingabo z’u Rwanda”, asaba ko zava ku butaka bwa Congo.

U Rwanda ntabwo rwigeze rwemera ko rufite ingabo muri Congo, ruvuga ko rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo.

Yavuze ko biriya yasabye bigamije kurinda abaturage b’abasivile, no kubahiriza ubwigenge bwa Congo.

Emmanuel Macron yasabye ko hasubukurwa ibiganiro mu maguru mashya, kandi ko yiyemeje gushyigikira iyo nzira ngo amahoro agaruke.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -