Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga yatangaje ko yafashe abagore n’abagabo bava i Kigali kajya kwiba mu Ntara, amayeri yabo akaba arimo “guhanurira abantu” no kubasengera ubundi bakabatekera umutwe bakabacucura.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bakorewe ubwambuzi.
Yavuze ko iryo tsinda rigizwe n’abagabo batatu n’abagore babiri bari hagati y’imyaka 36 na 53 y’amavuko. Ryafatiwe mu mudugudu wa Nyarucyamo, akagari ka Gahogo, mu murenge wa Nyamabuye, mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama, 2025.
Yagize ati: “Twari dufite amakuru kuri iri tsinda ry’abantu bahuriye mu Mujyi wa Kigali ari naho batuye, ariko bakaba bakomoka mu Ntara zitandukanye, bagenda bashuka abaturage bakabambura utwabo bakoresheje amayeri atandukanye.”
Yakomeje agira ati: “Hamwe bagenda biyita abavuzi ba gihanga babivanga no gusenga, bakabeshya ko berekwa. Umugabo ukuriye iri tsinda afite imyaka 48, abanza imbere agahura n’uwo bashaka kwambura akamusuhuza, hanyuma akamubwira ko afite ikibazo hari abantu bamuroze kandi ko ashobora kumuvura agakira.
Mu gihe bakivugana haza bariya bakobwa babiri bakorana, bagahagarara ku ruhande nk’aho bataziranye, noneho wa mugabo agakomeza kuvuga amagambo menshi abwira wa wundi bashaka gutekera umutwe. Ba bakobwa nabo bakagaragaza ko barozwe bakamwaka ubufasha bya nyirarureshwa, yavuga izina ry’uwabaroze bakiyamira bavuga bati; ndamuzi ni Nyogokuru, ni Masenge cyangwa ni umuturanyi.”
SP Habiyaremye avuga ko aho ari ho yaheraga abaka amafaranga, kuko babiziranyeho ba bakobwa bakaba aba mbere mu kuyatanga kuva ku bihumbi 50 Frw kuzamura, bigatuma wa wundi na we amuha ayo afite yose, ari nako haziramo na ba bagabo bandi babiri bakorana n’abandi bigendera gutyo gutyo.
Yavuze kandi ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari n’aho bagiye biyita abakozi b’imiryango nterankunga itegamiye kuri Leta n’ishingiye ku Madini, uwo bashaka gucucura utwe bakamubwira ko bashaka abantu bahabwa imfashanyo n’iyo miryango, ariko ko hari amafaranga macye basabwa kugira ngo bashyirwe ku rutonde, bikarangira bayabatwaye.
Mu Karere ka Muhanga mu kwezi gushize hafatiwe abandi batatu bakoranaga nyuma yo kwambura umuturage ibihumbi 218Frw.
- Advertisement -
Bamaze gufatwa, uyoboye iri tsinda yiyemereye ko bamaze kwambura abantu benshi, kandi ko amafaranga babona ari nayo avamo ayo kwihemba, no guhemba abo bafatanya ubwo bwambuzi mu duce dutandukanye turimo; Nyabugogo, Remera, Kabuga no mu Ntara zitandukanye z’igihugu.
SP Habiyaremye yibukije abantu ko bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora akazi kanyuze mu mucyo, bakirinda ubutekamutwe bugamije kwambura rubanda utwabo kuko bihanwa n’amategeko, kandi ko uburyo bwose babikoramo n’amayeri bakoresha bitazababuza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.
Yashishikarije abaturage kuba maso bakagira gushishoza n’amakenga ku muntu uwo ari we wese uje agamije kubashuka ngo abambure utwabo.
Bariya bantu bakurikiranyweho kwambura abaturage babizeza ubuvuzi n’imfashanyo.
ICYO ITEGEKO RIVUGA
Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
UMUSEKE.RW