Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza, yakiriye itsinda ry’abantu 15 bava mu mujyi wa St. Louis, Missouri muri leta Zunze Ubumwe za Amerika.
RDB ivuga ko “ Iri tsinda riri mu Rwanda mu bijyanye no kunoza ubufatanye mu bucururi, gushora imari mu bushakashatsi n’iterambere, ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima na siporo hagati y’Umujyi wa Kigali ndetse na St Louis. “
Ubu bufatanye bubaye nyuma yinama y’Ihuriro ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (World Travel & Tourism Council -WTTC) yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2023.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu ndetse n’abakora mu ngeri zirimo ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije, abikorera muri izo nzego n’abandi bose bagamije kwigira hamwe uko urwego rw’ubukerarugendo rwakorwa mu buryo bwiza.
Ubwo iyi nama yabaga , RDB yagaragaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni 247$ mu mezi atandatu ya mbere ya 2023 aturutse mu bukerarugendo, aho uwo mubare wazamutse ku kigero cya 56% ugereranyije na miliyoni 158$ zabonetse mu gihe nk’icyo mu 2022.
Muri Mata 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), cyatangaje ko mu 2023 ubu bwoko bw’ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 95$, yavuye mu nama n’ibindi bikorwa bitandukanye igihugu cyakiriye muri uwo mwaka, angana n’izamuka rya 48% ugereranyije n’ayo urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama rwari rwinjije mu 2022.
UMUSEKE.RW