Rusizi: Inzu yafashwe n’inkongi hakekwa Gaz  

Mu Mudugudu wa Murindi, Akagari ka Ruganda mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi , inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyari mu nzu  byose birakongoka.

Ibi byago byabaye ku mugoroba w’ejo ku wa mbere  tariki ya 6 Mutarama 2025 ahagana saa kumu n’ebyiri n’igice (18h30), biturutse kuri gaz yo gutekesha yaturitse.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko iyi nzu abari bayicumbitsemo nta muntu waburiyemo ubuzima ndetse nta n’uwakomeretse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux yihanganishije umuryango wagize ibyago, atangariza UMUSEKE ko agaciro k’ibyahiye  kataramenyekana.

Ati”Ibyari biri mu nzu byose byarakongotse,agaciro ka byo turaza kukamenya mu masaha ari imbere”.

Mu butumwa uyu munyamabanga Nshingwabikorwa  yatanze,yasabye abaturage kujya bakoresha Gaz ziri hanze, bakanamenya ko zifunze neza ku buryo, zikoreshwa n’umuntu ubizi neza.

MHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ RUSIZI