Umusaza warokotse Jenoside yakorewe abatutsi witwa Nsabimana Berchimas w’imyaka 68 y’amavuko yasanzwe hafi y’urugo rwe yapfuye.
Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 9 Mutarama 2025, mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Kabageni Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi.
Bikekwa ko yishwe n’abantu yatanzeho amakuru y’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagafungwa,barangije ibihano bakaba barafunguwe.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera,mu gitondo cyo ku itariki ya 8 Mutarama 2025, yahamagawe na mwishywa we wari wararagijwe inka uwayimuragije ashaka kuyigurisha.
Yagurishijwe ibihumbi 550,000 Frw uko bari batatu bajya mu isantere y’ubucuruzi ya Kizika iri mu bilometero bibiri,mu mudugudu wa Gitovu kunywaza inzoga bataha ku mugoroba.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo Habimana Alfred, yahamirije UMUSEKE ko uwo musaza wanabaye konseye( Gitifu w’Umurenge ubu), yasanzwe yapfuye nta gikomere afite.
Ati”Umusaza witwa Nsabimana Berchimas warokotse jenoside yakorewe abatutsi umudamu we yaraye atamubonyebukeye ajya gushakisha amusanga muri metero mirongo itandatu uvuye ku rugo rwabo basanga yapfuye nta gikomere yarafite”.
Uyu muyobozi w’Akarere w’Agateganyo, yakomeje avuga ko nta muntu uratabwa muri yombi, yihanganisha umuryango wa Nyakwigendera anasaba abaturage kubana mu mahoro.
Ati” Nta batawe muri yombi RIB iracyakora iperereza, twihangnishije umuryango we, turasaba abaturage kubana mu mahoro mu gihe hari amagambo cyangwa ibiganiro bishobora kuba birimo inzangano bajye bamenyesha ubuyobozi hakiri kare”.
- Advertisement -
Nyakwigendera asize umuryango w’umugore n’abana barindwi. Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE. RW/ RUSIZI