Rusizi: Uwamburiraga  abaturage mu nzira yatawe muri yombi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Uwamburiraga  abaturage mu nzira yatawe muri yombi

Umugabo wo mu karere ka Rusizi witwa Gatete Jean de Dieu w’imyaka 43 bakunze kwita Gatera, wavugwagaho kwambura abaturage yitajwe icyuma yatawe muri yombi. 

Uyu abaturage bavuga ko yibaga ahantu hatandukanye nko mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha, mu bigo by’amashuri byo mu Murenge wa Giheke .

Umwe mu baturage  yavuze ko byari bigoye kunyura hafi y’umuhanda w’icyayi mu ma saa  y’ijoro umuntu ari wenyine, ko yajyaga kumva akumva  Gatete amufashe ku gakanu, akamera nk’umunize akaba amwambuye ibyo afite akirukankira mu cyayi cyangwa haruguru mu mashyamba.

Yagize ati“Ubwo yafashwe tugiye gutekana kuko ntawagombaga kuba yakwibeshya ngo ace muri uyu muhanda wenyine guhera saa moya z’ijoro cyangwa saa kumi n’imwe za mugitondo. “ Byasabaga kurindana  tukagenda turi benshi kuko tutabaga tuzi aho yategeye.

Rimwe tukumva ngo yafashwe yajyanywe kuri Transit center, tukongera tukamubona,mbese yaraduhabuye kubera abo yagiye yambura.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Ngamije Ildephonse, na we yabwiye Imvaho nshya ko uyu yavuzweho ubujura mu bihe bitandukanye.

Ati “Yagiye afatanwa kenshi ibyo yibye, akajyanwa muri Transit center ngo yigishwe, akavayo abeshya ko yisubiyeho, ahubwo  akaza arushijeho ubukana, atega abatambuka ngo abambure. Urumva ko bitakwihanganirwa. Arashyikirizwa RIB, akorerwe dosiye abibazwe.’’

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *