Ruto yahamagaye KAGAME na TSHISEKEDI

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ruto yahamagaye KAGAME na TSHISEKEDI ngo impande zombi zubahirize ibiganiro bya Luanda

Perezida wa Kenya William Ruto,akaba n’Umuyobozi wa Afurika y’iburasirazuba, yatangaje ko yahamagaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,Felix Antoine Tshisekedi ndetse na mugenzi we w’u Rwanda,Paul KAGAME, abasaba gukomeza inzira y’ibiganiro.

Ni ijambo yatangaje mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025, agaragaza aho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uhagaze muri iki kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Wiliam Ruto  yabanje kuvuga ko intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo ihungangabanya bikomeye uburenganzira bwa muntu .

Ati “Ikibazo cy’umutekano mucye kiri mu Burasirazuba bwa Congo, gihangayikishije abaturage bagize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuna. Ibibazo bijyanye n’imibereho y’ikiremwamuntu biri kurushaho kuba bibi kubera ibikorwa bya gisirikare birimo no gufunga ikirere cya Goma.”

Yavuze ko Kenya ifite ubushake bwo gukomeza kugira uruhare kugira ngo ikibazo cy’umutekano mucye gishakirwe igisubizo.

Yongeyeho ko  yahamagaye Perezida KAGAME na Tshisekedi kandi  asaba  impande zose ziri mu biganiro bya Luanda kumva ubusabe bw’abaturage.

Yakomje ati “Ndahamagarira impande zose ziri mu biganiro bya Luanda n’abavandimwe banjye, Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame bombi navugishije muri uyu mugoroba, kumva amajwi y’abaturage b’aka karere kacu asaba amahoro ndetse n’umuryango mpuzamahanga. Ndahamagarira bose gushaka amahoro mu Burasirazubabwa Congo no kugera ku mahoro mu karere.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko nyuma yo kubiganiraho na bagenzi be bo muri EAC, bemeje ko nk’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango baterana bitarenze amasaha 48, kugira ngo barebe icyakorwa.

Perezida William Ruto avuga ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba  uzakomeza ubufatanye n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’umuryango b’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC ndetse n’umuryango mpuzamahanga kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye kuri iki kibazo.

- Advertisement -

Perezida William Ruto atangaje ibi mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo, umutwe wa M23 witegura gutangaza ko wafashe umujyi wa Goma.

Icyakora uyu mutwe wahaye amasaha 48 yo kugira ngo ingabo za FARDC,  n’imitwe iri ku ruhande rwa leta imanite amaboko, hanyuma hakurikizwe ibiganiro hagati ya leta n’uyu mutwe.

Kugeza ibice bitandukanye by’Umujyi wa Goma hakomeje kumvikana amasasu.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *