Shampiyona ya Volleyball yagarutse

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona mu mukino wa Volleyball, iyo kwishyura igiye gukinwa mu mpera z’iki Cyumweru.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball mu bagabo n’abagore, ni imwe muri shampiyona zikunzwe na benshi mu bakunzi ba siporo mu Rwanda. Ni yo mpamvu Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, ryahisemo imikino izajya ikinwa mu mpera z’icyumweru abantu batangiye ikiruhuko.

Ni muri urwo rwego, imikino yo kwishyura, izatangira ku wa gatanu wa tariki 17 Mutarama 2025. Hateganyijwe imikino ibiri yose izabera muri petit stade. Kepler WVC izakina na RRA WVC Saa kumi n’imwe z’amanywa mu cyiciro cy’abagore, mu gihe mu bagabo hazakina Police VC na REG VC Saa moya z’ijoro.

Kwinjira muri iyi mikino, ni ibihumbi 2 Frw ariko ku munsi w’umukino, bizaba byagizwe ibihumbi 3 Frw. Kugura itike bisaba guca kuri www.ticqet.rw ubundi ugakurikiza amabwiriza.

Imikino yo kwishyura muri shampiyona ya Volleyball, yagarutse
Gahunda uko iteye
Police VC yasoje igice kibanza, iyoboye urutonde rwa shampiyona
Mu Cyiciro cy’abagore, RRA yasoje igice kibanza ari yo iyoboye shampiyona
No mu Cyiciro cy’abagore bazakina
Kepler VC iri mu zihanzwe amaso
REG VC itegerejweho byinshi mu mikino yo kwishyura

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *