Ubudage, Amerika n’Ubwongereza byasabye abaturage babyo kuva i Goma

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi birimo u Bufaransa n’u Bwongereza ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikomeje gusaba Abenegihugu ba byo kuva mu mujyi wa Goma uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahakomejwe kwikangwa intambara.

Kuva ku wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2025, Umujyi wa Goma hari kwikangwa intambara ishobora guhanganisha Igisirikare cya Congo, FARDC n’abarwanyi ba M23 nyuma y’uko ubuyobozi bw’uyu mutwe w’abarwanyi, butangaje ko buri mu nzira kuza kubohora abaturage bamaze igihe mu bibazo.

Ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa ba zo, bavuze ko na bo bakora ibishoboka byose ngo uyu mujyi ugume mu bugenzuzi bwa bo.

Ambasade zitandukanye zikorera muri DRC zirimo iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iy’u Budage, iy’u Bufaransa n’iy’u Bwongereza, zasabye abaturage ba zo guhunga uyu mujyi wa Goma, cyane ko igihe cyose hashobora kubera Intambara.

Uyu mujyi ubu abawurimo uretse bafite  ubwoba bw’uko ushobora kuba isibaniro ry’imirwano. Goma kandi ifatwa nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ubu iri  mu icuraburindi nyuma yo kubura amazi, umuriro ndetse na internet.

RFI yanditse ko ubutumwa bwa Ambasade z’ibyo bihugu buri kunyuzwa kuri za email bugira buti “Mu gihe ikibuga cy’indege n’imipaka bigifunguye, kubera ukwiyongera kw’ibibazo by’imitekano bitewe n’intambara  hagati ya M23 n’Ingabo za Congo, turabasaba gukoresha izo nzira  muva mu bice.”

Umutwe wa M23, ukomeje kugaragaza ko wifuza ibiganiro hagati y’Ingabo za FARDC, bigamije guhagarika intambara ariko uyu mutwe ukavuga ko icyo ukeneye ari ukubona bamwe mu benegihugu bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahabwa uburenganzira ku gihugu cya bo.

Abenegihugu ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abo mu Budage, u Bufaransa n’u Bwongereza, basabwe kuva i Goma

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *