Polisi y’Igihugu yatangaje ko umuhanda munini unyura mu turere twa Nyamahseke,Huye,Kigali wafunzwe by’agateganyo.
Ni mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X rwa Polisi y’igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2024,igaragaza ko gufunga uyu muhanda by’igihe gito byatewe n’impanuka yabereye mo mu gice cy’ishyamba rya Nyungwe mu kagari ka Buvungira,Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke.
Ubutumwa bugira buti:”Turabamenyesha ko kubera impanuka yabereye mu muhanda munini Nyamasheke – Huye – Kigali unyura mu ishyamba rya Nyungwe, ahitwa Gisakura mu kagari ka Buvungira, umurenge wa Bushekeri, Nyamasheke, utari nyabagendwa”.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu, bwijeje abakoresha uyu muhanda ko buri gukora ibishoboka byose ngo iki kibazo gikemuke wongere ube nyabagendwa.
Iti “Turasaba abakoresha uyu muhanda kunyura mu muhanda Nyamasheke -Karongi -Kigali. Ibikorwa byo gukuraho imodoka yafunze umuhanda nibirangira turabamenyesha,abapolisi barahari kugira ngo babayobore”.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE