Umujyi wa Goma urafatwa vuba dukomereze i Kinshasa – Corneille NANGAA

Umuyobozi wa Alliance Fleuve Congo yumvikanye abwira itangazamakuru ko nyuma yo gufata umujyi wa Goma no gufata Kivu zose, bazajya i Kinshasa bagashyiraho “l’etat federal”.

Corneille Nangaa yari yabwiye Libre Belgique Afrique ko gahunda bafite atari ugufata umujyi wa Goma gusa ko ahubwo bazajya n’i Kinshasa bagakuraho ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Uyu munsi mu gace ka Sake hagaragaye abaturage bahunga kimwe n’ingabo za MONUSCO, bose berekeza i Goma ku buryo ubwoba ari bwose ko inyeshyamba za M23/AFC zafata umujyi wa Goma.

Hari n’abaturage bagaragaye bavuga ko ingabo za leta ya Congo na Wazalendo babiba, bityo ko bakenewe gutabarwa na M23.

Umuyobozi w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa ashinga ubutegetsi bwa Tshisekedi, gusahura, no guhora bugira urwitwazo abandi aho gukemura ibibazo bihari.

VIDEO

Ijwi rya America ryemeje ko agace ka Sake kafashwe na M23, gusa ku rundi ruhande Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Maj Gen Peter Cirimwami yasabye abaturage gutuza, yemeza ko ingabo za Leta ziri kwisuganga ngo zisubize Sake.

Corneille Nangaa yagize ati “Tuzajya i Kinshasa dushyireho Leta federal (aho buri Ntara yigenga).”

- Advertisement -

Ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru bwafashe icyemezo cyo guhagarika amato mato gukoresha ikiyaga cya Kivu, haba ku manywa na nijoro, ku mpamvu buvuga ko ari iz’umutekano muke mu nkengero za Goma.

Hari amakuru avuga ko imiryango mpuzamahanga itandukanye ikorera i Goma yiteguye kuba yahunga.

Inyeshyamba za M23 zikomeje gufata ibice bitandukanye muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma ya Minova, Lumbishi, ubu haravuga Nyakakoma na Nyamasasa.

UMUSEKE.RW