Tomiko Itooka, umugore wo mu Buyapani wari ufite imyaka 116 y’amavuko n’agahigo ka Guinness ‘World Records’ ko kuba umuntu wa mbere ukuze kurusha abandi mu Isi yapfuye.
Urupfu rwe remejwe n’inzego z’ubuzima mu Buyapani kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2025, akaba yarapfuye tariki ya 29 Ukuboza 2024.
Aka gahigo ko kuba umuntu wa mbere ukuze mu Isi yari yaragahawe na Guinness World Records muri Nzeri 2024, nyuma y’urupfu rwa Maria Branyas Morera, wari ufite imyaka 117.
Uyu Muyapanikazi Tomiko Itooka yavukiye i Osaka mu Buyapani ku wa 23 Gicurasi 1908.
Akaba yari yarabyaye abana bane , barimo abakobwa babiri n’abahungu babiri.
Akiriho yajyaga avuga ko imbaraga n’ubuzima bwe bwiza no kurama abikesha urukundo yakundaga imineke ndetse n’ikinyobwa cyo mu Buyapani cyitwa Calpis.
Nyuma y’urupfu rwe, agahigo ko kuba mukuru cyane ku Isi kahawe Inah Canabarro Lucas, umubikira wo muri Brazil ufite imyaka 116.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW