Muhanga: Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko Dushimumuremyi Fulgence bahimba Komanda yahawe igifungo cy’iminsi 30 by’agateganyo.
Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 17/01/2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko Dushimumuremyi Fulgence, ukekwaho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo akurikiranywa afunze kubera impamvu zikomeye rushingiraho akekwaho.
Mu rubanza rwasomewe mu ruhame, Urukiko rwavuze ko rushingiye ku byaha uyu mugabo akekwaho byagaragajwe n’ubushinjacyaha rusanga Dushimumuremyi agomba gukurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 kugira ngo iperereza kuri ibi byaha rikomeze gukorwa.
Urukiko rwasanze ikirego Ubushinjacyaha bwatanze gifite ishingiro kuri bimwe.
Gusa Urukiko rwanzuye ko nta mpamvu zikomeye zituma Dushimumuremyi ashinjwa icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kwiyitirira inzego.
Urukiko rusanga Dushimumuremyi Fulgence hari impamvu zikomeye zimushinja ibyaha byo kwiba amabuye y’agaciro, yitwaje intwaro ibikoresho bitandukanye kuko ashinjwa gukubita no gukomeretsa ku bushake abaturage.
Mu iburanisha ry’ubushize Ubushinjacyaha bwari bwashinje Dushimumuremyi Fulgence ko we n’agatsiko k’abantu 9 bibye toni ebyeri z’amabuye y’agaciro afite agaciro ka Miliyoni 163 y’amafaranga y’uRwanda, ibyaha Dushimumuremyi Fulgence yahakanaga yivuye inyuma.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu ukekwaho ibi byaha aramutse afunguwe yabangamira umudendezo w’abaturage, busaba ko aburana afunzwe.
Iki cyemezo cyo gufunga Dushimumuremyi Fulgence iminsi 30 y’agateganyo kijuririrwa butarenze minsi 5 urubanza rumaze gusomwa.
- Advertisement -
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.