Abapolisi 2100 n’abasirikare 890 ba leta ya Congo biyunze kuri M23/AFC

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abapolisi n'abasirikare ba Congo biyunze kuri M23/AFC

Mu mujyi wa Bukavu abapolisi ba Leta ya Congo bagera ku 2100 n’abasirikare 890 biyunze ku nyeshyamba za M23/AFC ubu zigenzura uwo mujyi n’uwa Goma.

Bertrand Bisimwa umuyobozi wa M23 yavuze ko i Bukavu bakiriye abapolisi ba Leta ya Congo bagera ku 2100 n’abasirikare 890 bari mu ngabo za Leta, FARDC bakaba biyunze ku ihuriro Alliance Fleuve Congo riyobowe na Corneille Nangaa.

Bisimwa yavuze ko ashimira umuhate aba bagize wo guharanira ko abatuye Congo babana, kandi Umunye-Congo agahabwa agaciro.

VIDEO

Gen Bernard Byamungu Maheshe wa AFC/M23 yabwiye aba biyunze na bo ko bagiye kuba abapolisi bahindura ibintu kandi ko bazaba abapolisi bashya.

Yavuze ko bazaba abapolisi batandukanye n’abo muri 2024, ko bazaba abapolisi b’abaturage batabangamira abaturage, ahubwo barinda imitungo y’abaturage.

Byamungu yababwiye ko bazajyanwa mu mahugurwa nyuma abagasubizwa mu kazi.

Abasesengura bavuga ko umutwe wa M23/AFC umaze kugira ubushobozi bw’abantu barenga ibihumbi 40.

- Advertisement -

M23/AFC imaze gufata ibice bitandukanye birimo umujyi wa Goma, uwa Bukavu ndetse ukomeje kongera ibice bitandukanye birimo Bunagana muri Kivu y’Amajyaruguru n’ahandi hatandukanye.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *