Abashinjwa ubujura muri Kampani ikora umuhanda babwiye urukiko ko babitewe n’inzara   

Muhanga:  Abantu icyenda  bashinjwa kwiba ibikoresho bya Kampani y’abashinwa ishinzwe gukora Umuhanda wa Kaburimbo Muhanga- Nyange babwiye Urukiko ko icyaha cy’ubuhemu bakurikiranyweho bagitewe n’inzara.

Aba bavuze ko Kampani yabicishaga inzara  kuko amafaranga 300 frws bagenerwaga ku munsi bayabonaga nyuma y’iminsi 40 bari mu kazi.

Aba bose uko ari icyenda  bafatanywe ibikoresho bitandukanye byo kubaka umuhanda wa Kaburimbo uhuza Akarere ka Muhanga n’aka Ngororero mu Murenge wa Nyange.Baburanye bemera icyaha bakagisabira imbabazi.

bavuga ko  bakoraga akazi kabasaba ingufu nyinshi ifunguro n’umushahara bahabwa n’iyi Kampani bakayabona hashize iminsi 40 bakavuga ko abenshi muri bo baje gusaba akazi muri iyo Kampani baturutse kure y’Imiryango yabo.

Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyamabuye buvuga ko icyaha cy’ubuhemu bubarega ndetse n’icy’ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubuhemu, Urukiko rugomba kubaha igihano cy’Imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’uRwanda kuri buri wese kuko  bangije ibikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Abaregwa iki cyaha batakambiye Urukiko ko rwaca inkoni izamba rukabaganiriza igihano kirimo no kubasubikira ndetse rukabakuriraho n’ihazabu ya miliyoni imwe kubera ko batayabona.

Batatu mu bunganira abo 9, babwiye Urukiko kuba abakiriya babo bemera icyaha bakagisabira imbabazi, ari ikimenyetso nyoroshyacyaha bityo  Urukiko rwagombye gushingiraho rubasubikira igihano rukanabakuriraho ihazabu ubushinjacyaha bwabasabiye.

Mu baregwa ibi byaha harimo abakozi ba Kampani ndetse n’abaturage baturiye uwo muhanda.

Mu bandi bantu batanu baregwa icyaha cy’ubujura harimo babiri bari bashinzwe ububiko, gapita Umusekirite ndetse n’Umunyeshuri.

- Advertisement -

Aba bo baburanye bahakana icyaha cy’ubujura bashinjwa bakavuga ko  nta ruhare babifitemo kandi ko batigeze bafatanywa ibyo bikoresho bya Kampani bashinjwa kwiba.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha aba bose bakurikiranyweho bagikoze mu bihe bitandukanye ko ibyo bafatanywe  bari basanzwe babikora, kuko bakoze iperereza basanga bagurishaga mazutu, sima n’ibindi bikoresho bya Kampani, amafaranga bakuyemo  bakayanyuza kuri za Telefoni zabo ngendanwa bakayoherereza ababigambaniye.

Gusa Ubushinjacyaha ntabwo bwagaragaje ingano n’agaciro k’ibyo bikoresho aba bantu bashinjwa kwiba.

Cyakora Umukozi wa Kampani watanze ikirego wari waje gukurikirana urubanza, yabwiye UMUSEKE ko bakoze ibarura basanga ibyibwe byose bifite agaciro ka miliyoni 59 y’uRwanda.

Isomwa ry’urubanza rizaba Tariki ya 18 Gashyantare 2025.

Iburanisha rybareye ahabereye icyaha
Iburanisha ryabereye mu ruhame
Inzego zitandukanye zitabiriye isomwa ry’urubanza

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga