RUHANGO: Urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Amahoteli, Ikoranabuhanga n’Ubushabitsi, Ishami rya Ruhango (UTB), bavuga ko bagiye gusigasira ibikorwa by’ubutwari byaranze intwari z’u Rwanda.
Babivuze mu kiganiro kivuga ku butwari bw’Abanyarwanda mu gihe cy’abakoloni na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Ruhango, Lt Col Jacques Kanyesuku.
Yavuze ko abakoloni basanze inzego z’igihugu zubatse neza, Abanyarwanda bazi kwigira kandi bari umwe bitangira kwagura imbibi z’u Rwanda.
Abakoloni barabisenye babiba amacakubiri mu Banyarwanda, bababwira ko ari Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, ibintu byigishwa no mu mashuri, maze bisenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Lt Col Kanyesuku avuga ko ibi aribyo byatumye ingabo zahoze ari iza RPA zegura intwaro zitangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ati: “Ku isonga murabizi ko Jenerali Rwigema Gisa Fred ari mu Ntwari y’Imanzi, ndabasaba gutera ikirenge mu cy’intwari zacu.”
Dusenge Uwase, wiga mu mwaka wa mbere mu Ishami ry’Imicungire y’Amahoteri, avuga ko ku rutonde rw’Intwari z’u Rwanda hagomba kongerwamo ibikorwa by’ubutwari Perezida Paul Kagame yagejeje ku gihugu.
Ati: “Isomo nkuyemo ni uko nkwiriye gutera ikirenge mu cy’intwari zacu, mpereye ku byo Umukuru w’Igihugu amaze kugeza ku Rwanda.”
- Advertisement -
Murisanze Cedrick, wiga mu mwaka wa kabiri mu Ishami ry’Imicungire y’Amaresitora n’Amahoteri, avuga ko intambara y’amasasu mu Rwanda yarangiye, ko igisigaye ari urugamba rw’iterambere.
Ati: “Abenshi mu Ntwari z’u Rwanda tubumva mu mateka, ariko Intwari twebwe tuzi uyu munsi ni Paul Kagame, kuko ari we dufatiraho urugero rwiza rw’Iterambere.”
Ku munsi w’Intwari, abanyeshuri biga muri UTB bifatanije n’abaturage bo muri aka Karere kwizihiza uyu munsi, ibirori bihumuje bakina umupira w’amaguru wabahuje n’Urugaga rw’Abikorera (PSF).
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.