AMAFOTO: Byari amarira mu kwakira imirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo baguye muri Congo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ishavu ryari ryose

Imirambo y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo biciwe mu mirwano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mpera z’ukwezi gushize yamaze kugezwa iwabo, aho yakiriwe mu marira atagira ingano.

 

Imiryango yabuze ababo yari imaze iminsi isaba ko yahabwa imirambo y’ababo, ishinja Leta kubashora mu mirwano itabafitiye inyungu.

 

Umuhango wo kwakira no guha icyubahiro imirambo y’abasirikare yari yatangiye kwangirika wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ubera kuri Swartkops Air Force Base.

 

Umuryango w’Abibumbye (UN) ni wo waherekeje iyo mirambo kuva i Goma, inyura mu Rwanda ikomeza i Entebbe muri Uganda.

 

Nyuma y’isuzuma rya muganga n’indi mirimo, iyo mirambo yoherejwe muri Afurika y’Epfo ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu ndege y’igisirikare cya Tanzania.

- Advertisement -

 

Ni mu gihe imirambo y’abasirikare bane bo muri Malawi na Tanzania nabo biciwe mu mirwano y’i Goma yoherejwe mu bihugu byabo.

 

Mu muhango wo kubaha icyubahiro cya gisirikare, hifashishijwe amafoto yabo, kuko amasanduku arimo imirambo yagejejwe ku kibuga cy’indege, ahita ajyanwa mu buruhukiro bwa gisirikare.

 

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyavuze ko aba basirikare baguye mu mirwano bahanganyemo n’umutwe wa M23 hagati ya tariki 23 na 27 Mutarama i Goma no mu bindi bice.

 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo yavuze ko n’ubwo hari abavuze ko abasirikare boherejwe muri Congo nta myitozo ihagije bafite ndetse n’ibikoresho, atari byo.

 

Yavuze ko icy’ingenzi ari uko abaguye muri Congo bapfiriye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bihabanye n’abavuga ko bagiye kurinda inyungu z’agatsiko runaka.

 

Ati: “N’ubwo hari abatunenze kuba ingabo zacu zaroherejwe muri Congo zidateguwe neza, twakoze ibyo twari dushoboye, ariko tugiye kwigira hamwe uko ingengo y’imari y’igisirikare cyacu yazamuka.”

 

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagaragaje ko abavuga ko igisirikare cya Afurika y’Epfo kijenjetse ari abigiza nkana, kuko kizwiho ibikorwa bihambaye no gutabara aho rukomeye.

 

Yavuze ko biteye isoni n’agahinda kuba hari ibitangazamakuru byo mu gihugu cye bityoza igisirikare cya SANDF aho gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo.

 

Ramaphosa asa n’uwavuye ku izima aho yavuze ko ibiganiro bya politiki bihuriweho na buri wese urebwa n’ibibera mu burasirazuba bwa Congo ari wo muti urambye w’amahoro.

 

Gusa hari amakuru avuga ko uyu muperezida akomeje kohereza abandi basirikare muri Congo kugira ngo bajye gufasha FARDC kurwana ku Mujyi wa Bukavu no kugaba ibitero kuri Goma yigaruriwe na M23.

 

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ramaphosa bakomeje kumwotsa igitutu bamusaba ko ingabo za Afurika y’Epfo zikurwa ku butaka bwa Congo, mu gihe abamushyigikiye bamwogeza ngo yohereze benshi bo kujya guha isomo M23.

Abasirikare bakuru biganjemo abashaje baje guha icyubahiro abaguye muri Congo

Imiryango yaje gusezera ababo baguye mu mirwano muri Congo

Abanyafurika y’Epfo basaba Leta gukura abasirikare muri Congo
Ababuze ababo bari bijimye mu maso, badashaka kumva ibivugwa n’ubutegetsi
Uyu mukecuru waje guherekeza umuhungu we yashenguwe n’agahinda
Ahabereye uyu muhango hari amafoto y’abapiriye muri Congo

Imirambo yahise ishyirwa mu modoka ijyanwa mu buruhukiro bwa gisirikare

 

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa aha icyubahiro abasirikare yohereje muri Congo

Band y’igisirikare cya SANDF yanyuzagamo indirimbo z’agahinda n’iz’ubutwari
Ishavu ryari ryose
NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *