Amagambo ya Minisitiri w’Ubwongereza ahuza ADF n’u Rwanda yatanzweho ibisobanuro

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Lord Collins of Highbury, Minisitiri ushinzwe Africa mu Bwongereza

U Rwanda rwahamagaje uhagarariye Ubwongereza ngo ahabwe ibisobanuro ku ngaruka amagambo ya Minisitiri ushinzwe Africa w’icyo gihugu yavuze ahuza u Rwanda n’umutwe w’iterabwoba wa ADF wica abantu ugafata abagore ku ngufu mu burasirazuba bwa Congo.

Minisitiri Lord Collins of Highbury ubwo yari mu Nteko ishinga Amategeko yabajijwe iby’ubwicanyi bw’umutwe w’iterabwoba wa ADF wiciye abantu mu rusengero, asubiza ko “yabibajije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, abihakana yivuye inyuma.”

U Rwanda rubona ko nubwo iki gisubizo cyaba kirimo kwibeshya hakenewe ibisobanuro kugira ngo haveho urujijo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda ivuga ko Lord Collins yoherereje ubutumwa bwite Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yemera ko yakoze amakosa, kandi ko ashaka kohereza ibaruwa ikosora ibyo yavuze akayishyikiriza Inteko ishinga Amategeko y’iwabo.

U Rwanda rubona ko bidahagije ukurikije uburemere amakuru nk’ariya atari yo afite muri iki gihe.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ivuga ko yohereje ibaruwa isaba guverinoma y’u Bwongereza gukosora ibyavuzwe mu ruhame no gusaba imbabazi.

Mariki 26 Gashyantare 2025, ubwo yari mu Nteko ishinga amategeko, Lord Collins of Highbury, Minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe Africa yabajijwe ubwicanyi bwakorewe mu Rusengero muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bukozwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF wishe abantu 70 b’Abakristu.

Lord Collins mu gusubiza agira ati “Igihe nahuraga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda i Geneva yahakanye ibyo byose ko bitabaye …”

Abadepite batangiye kurebana kubera ibisobanuro bumvaga bidafite aho bihuriye n’ikibazo yabajijwe.

- Advertisement -

U Rwanda ruvuga ko amagambo ya Lord Collins ari “ibinyoma, igitutsi kandi ari mabi.”

Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ivuga ko yatumije Uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda kugira ngo asobanurirwe ko mu biganiro byahuje Lord Collins na Minisitiri Nduhungirehe i Geneva ntaho bavuzemo umutwe w’iterabwoba wa ADF.

⁠U Rwanda ruvuga ko ari ikinyoma n’igitutsi kuruhuza n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorana n’imitwe ya ISIS/Daesh, ukaba ukorera mu bilomtero amagana kure y’umupaka warwo, binongeye u Rwanda rukaba rugira uruhare mu kurwanya iterabwoba muri Mozambique aho rufite ingabo mu Ntara ya Cabo Delgado.

U Rwanda ruvuga ko amagamba ya Minisitiri wo mu Bwongereza aha ubukana propaganda zo muri Congo zisanzwe zisebya u Rwanda zivuga ko rufite uruhare mu bibera muri icyo gihugu.

Ikindi ngo aya magambo asubiza inyuma inzira yo gushakira umuti ibebera mu burasirazuba bwa Congo bikozwe mu mahoro n’Abanya-Africa.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *