APR FC yandikiye FERWAFA

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bwa APR FC, bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, busaba umukino uzayihuza na Rayon Sports, wazabera muri Stade Amahoro.

Tariki ya 9 Werurwe 2025, ni bwo ikipe y’Ingabo izakira Gikundiro mu mukino wo kwishyura wa shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2024-25.

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo burangajwe imbere na Brig. Gen, Déo Rusanganwa, bwandikiye Ferwafa, busaba ko uyu mukino wazabera muri Stade Amahoro.

Muri iyi baruwa, basabye iri Shyirahamwe ko ryabasabira ku nzeho bireba kuzakinira uyu mukino muri iyi Stade Saa Cyenda z’amanywa.

Ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 37 aho irushwa ane na Rayon Sports ya mbere.

Ubuyobozi bwa APR FC, bwasabye Ferwafa kuzakirira Rayon Sports kuri Stade Amahoro
APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37
Abafana ba APR FC biteguye kuzuza Stade Amahoro
Ibaruwa APR FC yandikiye Ferwafa

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *