APR yashyize umucyo ku mpamvu yatandukanye n’abanyamahanga batatu

Nyuma ya byinshi byakomeje kuvugwa ku itandukana ry’abakinnyi b’abanyamahanga barimo Godwin Odibo, ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo bwakuyeho urujijo kuri byinshi byavuzwe nyuma y’itandukana ry’impande zombi.

Mbere y’uko yinjira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona, ubuyobozi bwa APR FC, bwaganiriye n’itangazamakuru, bugaruka kuri byinshi bikomeje kwibazwa muri iyi kipe y’Ingabo.

Mu byagarutsweho muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu, ni itandukana rya APR FC n’abakinnyi batatu b’abanyamahanga barimo uwitwa Godwin Odibo, Apam Assongwe Bemol na Chidiebere Nwobodo. Aba bose nta bwo babashije kubona umwanya uhagije wo gukina.

Brig. Gen. Déo Rusanganwa uyobora iyi kipe y’Ingabo, yavuze impamvu zatumye bafata icyemezo cyo gutandukana n’aba bakinnyi. Mu byo yavuze, harimo ubushobozi buke bagaragaje.

Yavuze ko umutoza mukuru w’iyi kipe, ari we wasabye ko aba bakinnyi basezererwa bitewe n’ubushobozi buke bagaragaje. Uyu muyobozi kandi, yavuze ko kugira ngo umukinnyi asezererwe muri iyi kipe, bituruka ku batoza kuko ari bo babana n’abakinnyi kenshi.

N’ubwo habayeho gutandukana, Chairman wa APR FC, yavuze ko Godwin na Chidiebere, bahawe imperekeza y’imishahara y’amezi atandatu mu gihe Apam we yahawe imishahara y’amezi atatu.

Mu bindi byagarutsweho muri iki kiganiro n’abanyamakuru, ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko mu minsi 45 gusa izaba yamaze kugura imodoka y’abakinnyi.

Ubuyobozi kandi, bwavuze ko n’ubwo abafana b’iyi kipe bakomeje kugaragaza ko batakarije icyizere umutoza, Darko Nović, ndetse benshi bifuza ko yasezererwa hakiri kare, hari icyo amasezerano ye avuga ko kandi kigomba kubahirizwa. Chairman, Brig. Gen, Déo Rusanganwa, yavuze ko kugeza ubu atarajya munsi y’imibare amasezerano ye avuga.

Ubwo umutoza Darko yabazwaga ku mpamvu iyi kipe imaze iminsi ikoresha umubare munini w’abakinnyi b’Abanyarwanda kuruta uw’abanyamahanga nyamara baratanzweho ubushobozi bwinshi, yasubije ko ari bo babasha kumwumva kurusha abanda.

- Advertisement -

Ati “Igihe kirageze ko mushyigikira abakinnyi b’Abanyarwanda bene wanyu. Ni bo bakinnyi bubaha, bagakurikiza amabwiriza y’umutoza kandi bagashyiramo imbaraga cyane. Ugiye kureba abakinnyi batanga umusaruro munini mu ikipe yanyu ,ni Abanyarwanda.”

Uyu Munya-Serbia kandi, yakuyeho urujijo ku bindi bimaze iminsi bivugwa ko abakinnyi b’Abanyarwanda bironda ntibahe imipira abanyamahanga bakinana.

Ati ”Iki kibazo nari ngitegereje. Iki gihuha gishobora kuba cyarangiriye ku bafana, abanyamakuru cyangwa abo duhanganye. Ikibabaje ni uko numvise abenshi babishyira kuri Mugisha Gilbert. Ndababaza mwe muri hano, umukino uheruka wa AS Kigali, Gilbert ntiyahaye umupira Omed ingo atere penaliti?”

“Nonese ibyo wabikora udashyize hamwe? Ndabatumira mu myitozo i Shyorongi, muzaze murebe ubumwe abakinnyi banjye bagirana.”

Uyu mutoza ubwo yabazwaga ku ko abona shampiyona y’u Rwanda kuva yayigeramo, cyane ko ari we mwaka we wa mbere, yasubije ko kimwe mu byo yabonye ari uko amakipe menshi iyo yahuye na APR FC, agerageza gutinza umukino cyane, kandi ibyo bibagiraho ingaruka mbi iyo bagiye gukina ku rwego mpuzamahanga.

Darko kandi, yavuze ko bitewe n’umwuma w’ibitego ikipe atoza ifite, agomba kwihutisha rutahizamu, Djibril Quattara iyi kipe iheruka kugura.

Ati “Ndifuza ko twatangira kumukoresha vuba akajya abanza muri 11 ba mbere kuko dukeneye umwataka uduha umusaruro. Ariko byose bizaturuka ku bushobozi bwe.”

Ikipe y’Ingabo ifitanye na Kiyovu Sports ejo Saa kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium aho izaba yakiriwe n’iyi kipe yo ku Mumena.

Umutoza wa APR FC, yavuze ko afitiye icyizere abakinnyi b’Abanyarwanda kurusha abanyamahanga
Chidiebere Nwobodo, yahawe imperekeza y’imishahara y’amezi atandatu
Rutahizamu Djibril Quattara ategerejweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibitego mu ikipe y’Ingabo

UMUSEKE.RW