Umutoza wongerera ingufu abakinnyi, Ayabonga Lebitsa uherutse gutandukana na Rayon Sports, yongeye kugirana nawe ibiganiro biyimugaruramo nyuma yo gutsindwa imikino ibiri.
Ku wa 30 Ukuboza 2024, ni bwo Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana n’Umunya-Afurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi b’iyi kipe.
Nyuma y’ubutumwa bwacishijwe ku rukuta rwa X rwa Gikundiro bumwifuriza ishya n’ihirwe ahandi yari agiye, iyi kipe yongeye kumwegera imusaba kuyigarukamo ndetse imwemerera kumuha ibyo yifuzaga.
Ayabonga aganira na B&B Kigali FM, yahamije ko yamaze kugaruka muri Rayon Sports ndetse muri iri joro aza kurara i Kigali.
Ati “Ndaba ndi i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu. Ngarutse muri Rayon Sports.”
Nyuma yo kuyivamo, Gikundiro yatsinzwe imikino ibiri irimo umwe wa shampiyona na Mukura VS n’umwe w’irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari yatsinzwemo na Police FC kuri penaliti. Yanganyije kandi umwe wa shampiyona na Musanze FC ibitego 2-2.
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Ayabonga.jpeg)
UMUSEKE.RW