GICUMBI: Abaturage bo mu mudugudu wa Rugandu, Akagari ka Nyarutarama, mu murenge wa Byumba, biyubakiye ivuriro rito n’ibiro by’umudugudu, ariko bahangayikishijwe no kutagira umuriro w’amashanyarazi kugira ngo babashe kubona serivisi inoze.
Kubaka ivuriro rito (Poste de Santé) n’ibiro by’umudugudu babikoze mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, bamwe batanga imiganda y’amaboko, abandi bateranya amafaranga, ndetse bifashisha n’inkunga z’ubudehe.
Mu kiganiro na UMUSEKE, bavuga ko baramutse babonye amashanyarazi muri ibi bikorwa remezo bubatse, baba bagobotswe cyane, kuko umuyobozi wabo azakenera mudasobwa ndetse n’ivuriro rigasaba umuriro.
Uwitwa Kanyange Emelita ati: “Abadukuriye badufashe tubone amashanyarazi kuko nta muriro urimo, ducyeneye n’amazi meza, bikazadufasha kwiteza imbere.”
Umukuru w’Umudugudu wa Rugandu, Sibomama Elias, avuga ko izi nyubako zombi zatashywe kuwa 1 Gashyantare 2025, ndetse ko ibiro by’umudugudu byatangiye gukorerwamo, gusa hari ibitari byacyemuka.
Ati: “Ikibazo kidukomereye cyane ni ukutabona amashanyarazi, kandi Umudugudu wa Nyamugari twegeranye ufite amashanyarazi. Bishobotse tukabona uko atugeraho byadufasha cyane mu mitangire ya serivisi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahuhuremyi Theoneste, yavuze ko hazakorwa ubuvugizi kugira ngo uyu Mudugudu ugerwemo amashanyarazi ndetse ubashe kubona n’amazi mu buryo buhoraho.
Ati: “Abaturage barasabwa gufata neza ibikorwaremezo bubatse, harimo Poste de Santé n’ibiro by’umudugudu wa Rugandu.”
Yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere aho batuye, kuko bifasha mu kwesa imihigo no gushimangira kwigira.
- Advertisement -
Abatuye umudugudu wa Rugandu basabye kandi ko bafashwa kubakirwa ikiraro kibahuza n’ahitwa Yaramba mu Murenge wa Nyabikenke, kuko gikoreshwa cyane n’abanyeshuri ndetse no guhahirana n’ibindi bice.
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG-20250207-WA0056_1.jpg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG-20250207-WA0054_1.jpg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG-20250207-WA0057.jpg)
EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW i Gicumbi