Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze rwaburanishije Bishop Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, umushumba wa EAR Diyosezi ya Shyira, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha aregwa, avuga ko ari akagambane yagiriwe.
Bishop Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel aregwa ibyaha bitatu aribyo: gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane n’icyenewabo; kunyereza umutungo; no kwihesha inyungu zinyuranye n’amategeko.
Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025, imodoka yari itwaye Bishop Dr. Mugisha yageze imbere y’urukiko ku isaha ya saa yine n’igice. Habanje kuba impaka hagati y’inzego z’umutekano n’itangazamakuru ryashakaga gufata amafoto.
Abanyamakuru bavuze ko bari guhohoterwa. Gusa, nyuma y’iminota 40, hafashwe icyemezo cyo kumusohora mu modoka yambaye kositimu y’umukara n’ishati y’umweru ari mu mapingu, ndetse amafoto arafatwa.
Ubwo umucamanza yasomaga ibyaha Bishop Dr. Mugisha aregwa, umwunganizi we yagaragaje ko bahuye n’inzitizi z’uko muri sisitemu batigeze babona inyandiko zikubiyemo ibyemezo bikomeye, bituma umukiriya we akomeza gufungwa.
Umucamanza yabajije ubushinjacyaha impamvu abaregwa batagejejweho uburyo bwo kubona muri sisitemu ibyaha bashijwa, basubiza ko bo babibona ubwo byapfiriye mu Bugenzacyaha.
Urukiko rwasabye abaregwa kugaragaza icyifuzo cyabo basaba ko bahabwa amasaha yo kubanza gusoma ibyo baregwa mbere yo kwiregura.
Urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza by’igihe gito urubanza, rushyirwa ku isaha ya saa munani z’igicamunsi.
Ubwo Bishop Dr Mugisha yagarukaga imbere y’urukiko, yisobanuye ku byaha byose aregwa, avuga ko kuba Inka ze ziri mu rwuri rwa Diyosezi ari ibintu byanakozwe n’abamubanjirije, ndetse ko harimo n’abashumba b’amatorero bafitemo Inka.
Ku bijyanye n’akazi umugore we yakoraga nk’umuyobozi w’ihuriro ry’abagore, Mother’s Union, yasobanuye ko ahembwa n’umushinga yateguye mu guteza imbere abagore witwa Women Development, ko adahembwa n’itorero.
Ku bijyanye n’imodoka ye, bivugwa ko yahawe isoko mu gutwara ibikoresho byo kubaka inyubako y’ubucuruzi ya Diyosezi. Yasobanuye ko amasezerano agirana n’uyitwara ari ukumuzanira amafaranga bumvikanye, ariko atariwe umutegeka ibyo atwara n’aho akorera.
Bishop Mugisha n’umwunganizi we bahakanye ibyaha aregwa, bavuga ko Urukiko rukwiye gusuzuma neza impamvu zo kumurega.
Yavuze ko ibyo yageretsweho byose byatewe n’akagambane ka bamwe yabangamiraga inyungu zabo bashakaga kungukira mu itorero, kandi ibyo binyuranye n’itegeko.
Umucamanza abajije Ubushinjacyaha ku bwiregure bw’uregwa, yavuze ko ibyo avuga ataribyo, kuko ngo kuba Inka ze zari mu rwuri rwa Diyosezi, ubwatsi zirya n’abashumba baziragira bagahembwa na Diyosezi, ari icyaha cyo kwihesha inyungu binyuranye n’amategeko.
Umushinjacyaha yongeyeho ko hari ibimenyetso by’uko yihesheje amasoko, kuko byagaragaye ko yari afite isoko ryo kugemura amagi, nk’uko bigarazwa n’abatangabuhamya.
Yavuze ko kuba Bishop Dr. Mugisha yari yemeye gutanga ingwate ya miliyoni 64 bidahagije, ahubwo ikwiye kuba inshuro ebyiri z’ibyo yanyereje, kandi ngo bisaba kuba ari inyangamugayo.
Umushinjacyaha yavuze ko kubera ibyo byaha bikomeye, bimwambura ubunyangamugayo, bityo n’umwishingizi we batamwemera.
Uruhande rw’Ubushinjacyaha rwasabye Urukiko ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo iperereza rikomeze.
Uru rubanza ruburanishijwe ku nshuro ya kabiri, nyuma y’uko Perezida w’iburanisha wari urufite mu nshingano ze yarwikuyemo ku mpamvu ze bwite, rugahabwa indi nteko iruburanisha.
Nta gihindutse, uru rubanza ruzasomwa kuwa 14 Gashyantare 2025 saa tatu za mu gitondo.
UMUSEKE.RW i Musanze
Musenyeri Samuel Mugisha akwiye kurenganurwa kuko numva arengana