Bosco Nshuti usanzwe ari umuhanzi mu muziki wo kuramya wo guhimbaza Imana agiye gukora igitaramo “Unconditional Love Live Concert Season 2” azamurikiramo Album ya kane.
Ni igitaramo kizaba ku ya 13 Nyakanga 2025, kikazaba kibaye ku nshuro ya kabiri.
Ni igitaramo avuga ko kizaba ari icy’amateka ndetse akazaba amurika umuzingo ‘Album’ ya Kane yise “Ndahiriwe”.
Ni Album izaba yiyongereye ku zindi eshatu zakunzwe cyane ari zo “Ibyo Ntunze”, “Umutima” na “Ni Muri Yesu”.
Bosco Nshuti avuga ko iki gitaramo agiye gukorera mu Rwanda ari ubutumwa bw’Imana bwo kubuga urukundo rwayo.
Ati”Imana yanshyize ku mutima kubwira abantu urukundo yakunze abari mu Isi.”
Akomeze agira Ati “Abantu bose bazacyitabira bazunguka kumenya Yesu Kristo.”
Bosco Nshuti ari kwizhiza imyaka 10 mu bikorwa by’umuziki kuko yawutangiye mu 2015.
Asobanura ko ari urugendo rutari rworoshye ko ariko yabifashijwemo n’Imana n’abantu, barimo nka Producer Bruce Higiro wamukoreye indirimbo ya mbere ku buntu.
- Advertisement -
Asobanura Yesu Kristo nk’inyenyeri y’ubuzima bwe, aho agira ati” Yesu Kristo niwe ukwiriye kuvugwa ahantu hose ni we butumwa bwiza bwuzuye ni we rukundo, ni we byiringiro, ni we mbabazi”.
Bosco Nshuti azwi mu indirimbo zirimo: “Ibyo Ntunze”, “Umutima”, “Utuma nishima”, “Ngoswe n’ingabo”, “Uranyumva”, “Ntacyantandukanya”, “Nzamuzura”, “Ni wowe”, “Dushimire”, “Isaha y’Imana” na “Ni muri Yesu” n’izindi.
Mu 2017 yakoze Igitaramo cya mbere gikomeye yise “Ibyo Ntunze Live Concert’, avuga ari cyo cyamuteye imbaraga cyane kuko nyuma y’umwaka umwe gusa yahise akora ikindi cya kabiri.
Icyo gitaramo cya kabiri cyari “Ibyo Ntuze Live Concert”, cyabaye tariki 02/09/2018 muri Kigali Serena Hotel.
Ikindi yakoze ni icyo yise ‘Unconditional Love Live Concert” cyabaye kuwa 30 Ukwakira 2022 muri Camp Kigali, akaba agiye gukora n’ikindi yise ‘Unconditional Love Live Concert Season 2’.
THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW