Burera: Bararembye kubera ubushera banywereye mu bukwe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Burera: Bararembye kubera ubushera banywereye mu bukwe

Mu karere ka Burera ,abantu 35 bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Cyanika, abandi bajyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri nyuma yo kunywa ubushera mu bukwe .

Abo baturage ni abo mu Kagari ka Nyagahinga, Umudugudu wa Gakenke, Umurenge wa Cyanika, bafashwe baruka ndetse banacibwamo bikekwa ko ari byo byabateye.

Bavuga ko  bagiye mu birori byo kwishimira mugenzi wabo wari wasezeranye n’umugore we imbere y’amategeko, bakanywa ubushera.

Bamwe bavuga ko uwo musururu wahumanyijwe bigatuma barwara mu nda ndetse no kubabara mu mutwe nyuma yo kubunywa ku muturanyi wabo witwa Ahishakiye Evariste.

Umwe yabwiye IMVAHO Nshya ati “Hari abaturage bagiye kunywa ubushera kwa Ahishakiye bahanywa ubushera dukeka ko bwahumanyijwe kuko iki kibazo ni ubwa kabiri kibaye muri aka Kagari kacu, kandi bituruka ku matsinda hano yiyise ngo ni Jugumira, bagira batya bagategura iminsi mikiru nayo ikoresha ibiribwa bidafite isuku, twifuza ko aya matsinda yacika .”

Undi nawe yagize ati “ Ubushera ni muramu wajye wabushigishe nari mbwizeye, ariko nyuma y’aho nkimara kubunywa natangiye kumererwa nabi banzana kwa muganga bampa ubufasha ndabona ngiye gutaha, gusa umwana wanjye we bamujyanye mu bitaro bya Ruhengeri, kuko yakomeje kuremba, mfite icyizere ko na we aza kumererwa neza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga Ngendahimana Jean Marie Vianney, yemeza ko aba baturage barwaye ariko ntawitabye Imana.

Yagize ati “Yateguye ibirori byo kwishimira ko yasezeranye n’umugore we imbere y’amategeko, yari yatumiye abo kwa sebukwe ndetse n’umuryango we, gusa nyuma y’umunsi umwe ni bwo abantu batangiye gutaka mu nda ndetse n’imisonga yo  mu mutwe  twahise tubajyana ku kigo nderabuzima cya Cyanika abagera kuri 35 ni bo bahise bagezwayo, kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze.”

Akomeza agira ati “Uyu munsi rero tuvugana bari bamaze kugera kuri 40, turasaba ko amazi bakoresha yo mu bigega babanza kuyateka n’ibikoresho bakabisukura, buriya bushera banyoye bwari bwakoreshejwe amazi avuye mu bigega na byo bidasukuye, bagire isuku ndetse bajye koresha amazi atetse. “

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Cyanika Imanishimwe Denise, avuga ko  bahise batanga ubutabazi bwihuse ndetse bohereza irindi tsinda kujya gushakisha abandi baba baranyoye kuri ubwo bushera kugira ngo badakomeza kurembera .

Muri aba barwayi abagera kuri 6 ni bo boherejwe mu byaro bikuru bya Ruhengeri na Butaro.

UMUSEKE.RW 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *