Ikipe ya Soudar Quick-Step Cycling Team yo mu gihugu cy’u Bubiligi, yatangaje ko itakitabiriye Irushanwa Ngarukamwaka ry’Amagare rizenguruka Iguhugu rizwi nka Tour du Rwanda, kubera intambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
Iyi kipe yari mu zamaze kwiyandikisha mu zizitabira iri rushanwa ngarukwamwaka ariko ubuyobozi bwa yo bwemeje ko itakiryitiriye kubera ko itizeye umutekano w’abatoza n’abakinnyi b’ikipe.
Ikinyamakuru Lemonde.fr cyo mu Bufaransa, cyemeje ko Soudar Quick-Step Cycling Team yo mu Bubiligi, itakitabiriye Tour du Rwanda ya 2025. Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko iyi kipe itizeye 100% umutekano w’abakinnyi n’abato ba yo.
Imwe mu mpamvu yateye impungenge ubuyobozi bw’iyi kipe, ni uko mu bice isiganwa rizacamo, harimo Akarere ka Rubavu gahana imbibi n’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kandi kakaba ari agace kamaze iminsi kumvikanamo amasasu kabone n’ubwo ari agace kari kuyoborwa n’umutwe wa M23.
Ibi byose, byatumye ubuyobozi bw’iyi kipe, bigira impungenge z’uko ishobora kuzagirwaho ingaruka n’iyi ntambara ya M23 n’ingabo za FRDC.
Soudar Quick-Step Cycling Team, yashinzwe mu 2003. Isanzwe yitabira amarushanwa mpuzamahanga ategurwa na UCI. Ni ikipe yitabira kandi amarushanwa manini arimo nka Tour de France.
Harabura iminsi icyenda gusa ngo hakinwe Tour du Rwanda y’uyu mwaka. Mu Ugushyingo uyu mwaka, u Rwanda ruzakira Isiganwa ry’Amagare ku rwego rw’Isi.
UMUSEKE.RW