FERWAFA na Rayon y’Abagore byongeye guhurira muri ‘Duel’

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, riteye utwatsi ubusabe bwa Rayon Sports WFC, bwo gusubikirwa umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, iyi kipe n’uru rwego, bongeye kurebana ay’ingwe ku nshuro ya Kabiri nyuma ya 2024 ubwo Gikundiro yangaga gukina na AS Kigali WFC mu mukino w’irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wabereye i Muhanga.

Iyi kipe  yo mu Nzove, yabanje kubona ubusabe buturutse mu Ishyirahamwe rya Ruhago i Burundi, busaba abakinnyi batatu b’ikipe y’Igihugu. Aba barimo Olga, Kaze na Rukiya. Ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC bukibona ubu busabe bwa FFB, bwahise bwandikira Ferwafa, busaba ko umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona bagomba kuba basuye Muhazi United WFC, usubikwa.

Kwandika basaba gusubikirwa umukino, byaturutse ku mabwiriza agenga amarushanwa y’iri Shyirahamwe, avuga ko ikipe ifite abakinnyi barenze babiri mu ikipe y’Igihugu, isubikirwa umukino wa shampiyona.

Gusa mu gisubizo Gikundiro yahawe, yabwiwe ko igomba gukina uyu mukino wa shampiyona, yabyanga ikaba yaterwa mpaga. Nyamara aba bakinnyi bakomoka i Burundi, bo bari bamaze kugera iwabo kuko bavuye mu Rwanda ku wa 6 Gashyantare, bagera i Bujumbura mu rukerera rwa tariki ya 8 Gashyantare 2025.

Ikirenze kuri ibi kandi, Rayon Sports WFC, bivugwa ko yari yanamaze guha ikiruhuko abakinnyi ba yo, bitewe n’uko yumvaga ko itegeko ryo kudakina uyu mukino riyirengera. Nyamara yisanze igomba kuwukina kuko nta yandi mahitamo ifite. Umukino uteganyijwe uyu munsi Saa Cyenda z’amanywa i Rwamagana aho Muhazi WFC isanzwe yakirira imikino ya shampiyona.

Ibi byatumye iyi kipe yo mu Nzove itarebana neza na Ferwafa, nyamara yo ibona ko nta tegeko yari yishe ubwo yandikaga isaba gusubikirwa uyu mukino.

Ni inshuro ya Kabiri izi mpande zombi zongeye kureba ay’ingwe nyuma y’uko mu 2024, Rayon Sports WFC yanze gukina irushanwa ryo kwizihiza umunsi mpuzamahaga w’Umugore, aho yavugaga ko Ferwafa yayimenyesheje itinze.

Umubano wa Rayon Sports WFC na Ferwafa, wongeye kuzamo agatotsi

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *