Nyuma y’uko ihawe byose byatanzwe ariko abangavu ba yo batarengeje imyaka 17 ntibabashe gukina irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17, AS Kigali WFC yasabwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Ferwafa, gusubiza byose yari yahawe ngo abato ba yo babashe gukina iri rushanwa.
Mu Ugushyingo 2024, ni bwo biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’amaguru w’Abagore muri Ferwafa, amakipe yose afite abato b’abakobwa, yahawe ibikoresho byo kubunganira muri shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 yatangijwe uyu mwaka mu bangavu.
Mu bikoresho bahawe, harimo imipira 20 ikinwa n’ikipe nkuru, ine ikinwa n’abato ndetse n’amafaranga yiswe nkunganire. AS Kigali WFC nk’iyahawe ibyo byose, ubu yamaze gukurwa mu marushanwa y’uyu mwaka ategurwa n’iri shyirahamwe nyuma y’uko itewe mpaga eshatu.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri iri shyirahamwe, yamaze kwandikira iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, iyisaba gusubiza ibyo yahawe ngo ibashe kwitabira iri rushanwa ry’abangavu batarengeje imyaka 17. Iyi Komisiyo ndetse yamaze kubimenyesha Komite Nyobozi ya Ferwafa.
Abangavu batarengeje imyaka 17 b’iyi kipe, batewe mpaga na Indahangarwa y’abatarengeje iyi myaka, Kamonyi na Rayon Sports WFC y’abaterengeje iyi myaka.
UMUSEKE.RW