Gakenke: Abaganga basabwe kwisanisha n’ububabare bw’abarwayi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abaforomo n’ababyaza barangije mu Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli, riherereye mu Karere ka Gakenke, basabwe kwitangira akazi kabo bavura neza ababagana, bakisanisha n’ububabare bafite ndetse bakabarema agatima aho kubuka inabi.
Ni ubutumwa bahawe ubwo hatangwaga impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli, ku nshuro ya munani, aho abaforomo n’ababyaza 100 bibutswaga ko umurimo bagiyemo bakwiye kuwukora nk’umuhamagaro wo gusana ubuzima bw’abababaye.
Bamwe mu baturage baturiye Ibitaro bya Ruli basabye aba baganga kugira indangagaciro za kimuntu, bakirana ineza abo bavura aho kubabwira nabi no kubirengagiza.

Manirafasha Antoinette yagize ati: “Birababaza cyane iyo ugiye kwa muganga umeze nabi, ukabona umuganga atakwitayeho, wagira icyo umubaza akagushihura cyangwa akigira mubye, bituma wumva urushaho kuremba.”

 

Ishimwe Alice, umwe mu barangije mu cyiciro cy’abaforomo, avuga ko umurimo bagiye gukora uzarangwa n’indangagaciro za gikirisitu, bakoresheje neza ubumenyi bahawe mu gusana ubuzima bw’abababaye.

Yagize ati: “Twiteguye gutanga umusanzu wacu, twita cyane ku barwayi, tubavurana ineza kandi ntituzatenguha ababyeyi bigomwe byinshi ngo turangize n’igihugu cyaduhaye aya mahirwe
Umuyobozi w’ikirenga w’ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abagiye mu kazi kwita ku nshingano zabo, kuzuza neza umuhanagaro wabo, no kurangwa n’ibikorwa bya gikirisitu batojwe.
Yagize ati: “Uko mwaranzwe n’ikinyabupfura n’umurava mu kwiga, abe ariko muzitwara no mu kazi gakomeye mugiyemo. Umusaruro wanyu ni ishema kuri twe, kandi tuzesa umuhigo dufatanyijemo na Minisiteri y’Ubuzima mu gukuba kane mu myaka ine abakora umwuga w’ubuvuzi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yasabye abaganga barangije aya mashuri gukora umurimo wabo neza, anenga abaganga batita ku barwayi.
Yagize ati: ” Twifuza ko igihugu, ababyeyi, n’ishuri mwizemo bazaterwa ishema n’uko muzarangwa n’umurimo unoze, cyane ko mukenewe cyane ku isoko ry’umurimo.”
Abasoje amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli bagera ku 100, barimo abaforomo 83 n’ababyaza 17.
Kugeza ubu, mu Karere ka Gakenke hagaragara icyuho cy’aabaforomo 71 n’ababyaza 33, kugira ngo amavuriro ahari abashe kwakira neza abarwayi babagana.
Abahe impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu Ishuri Rikuru ry'Ubuzima rya Ruli
UMUSEKE.RW i Gakenke

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *