Gasabo: Inkongi y’umuriro yangije ibintu by’agaciro gasaga Miliyoni 31Frw

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abaturage baje gushungera iyi nzu iri gushya

Mu Murenge wa Gisozi, mu Kagari ka Ruhango, mu Mudugudu wa Murambi, kuri iki cyumweru cyo ku wa 23 Gashyantare 2025, inkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuturage, itwika ibintu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 31 n’ibihumbi 230.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangarije UMUSEKE ko iyi nkongi yangije inzu y’umuturage witwa Mukamana Esperance.

Yagize ati: “Yafashwe n’inkongi y’umuriro, irashya irakongoka; bitewe n’insinga z’amashanyarazi zaho inkongi yatangiriye mu gisenge.”

Yavuze ko iyo nzu yakodeshwaga na Gakwavu Julienne, uhagarariye New Life Autism Foundation Rwanda, akaba yarafitemo abana 9 bafite ubumuga bwo kutavuga yitaho.

Ati “Bose basohotsemo amahoro nta kibazo bagize, uretse ibikoresho byabo byahiriyemo”.

Yavuze ko Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB) ryatabaye rizimya umuriro wari wabaye mwinshi kugira ngo hatagira ibindi byangirika.

Gusa muri iyo nzu hahiye ibikoresho byifashishwaga n’iyi foundation bifite agaciro ka 1,230,000 Rwf, birimo intebe 20, ibitanda 3, mudasobwa ya desktop 1, laptop 1, ibitabo n’ibindi.

Ibyangiritse ku nzu byose bifite agaciro ka 30,000,000 FRW, birimo igisenge, amabati, plafond, installation y’umuriro n’amazi, amadirishya, inzugi, amarido, n’ibindi bitandukanye.

CIP Gahonzire yasabye abantu kwirinda inkongi, mu gihe bubaka, bagakoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge kandi bagakoresha abakozi babifitiye ubumenyi.

Yavuze ko mu rwego rwo kurwanya inkongi Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB) rikora ubukangurambaga bwo gukumira inkongi z’umuriro.

- Advertisement -

Ati “Twifuza ko buri Munyarwanda agira ubumenyi bw’ibanze bwo kurwanya inkongi no kuyizimya igihe ibayeho.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yakanguriye abaturage kugira ubwishingizi, kuko nk’iyi nzu yahiye, nta bwo yagiraga.

Inkongi y’umuriro yafashe iyi nzu
Igisenge n’ibindi byangiritse
Abaturage baje gushungera iyi nzu iri gushya

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *