Gasabo: Polisi yafashe abakekwaho gushikuza abantu ibyabo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, yataye muri yombi abagabo 5 bakekwaho ubujura, aho bashikuzaga abagenzi ibyo bafite babategeye hagati y’ibipangu mu gihe cy’umugoroba na nijoro, barimo n’utera ibizwi nka ‘Catch’.

Bafatiwe mu bikorwa byo guhiga bukware abakekwaho ubujura muri ‘Quartier’ izwi nko mu Kiyovu, mu Mudugudu wa Kadobogo, Akagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya, mu rukerera rwo ku wa 03 Gashyantare 2025.

Abafashwe bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18 na 37, barimo uwashikuzaga abagenzi utwabo, uwihagazeho akamutera umunigo (Catch).

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye UMUSEKE ko aba bantu bari bamaze iminsi bashakishwa bitewe n’amakuru yatanzwe n’abatuye hafi ya Gare ya Kagugu no mu nkengero zayo.

Ati “Hariya ni ahantu hakunze kuba hari abantu benshi, hari na Gare, abaturage bakundaga kuduha amakuru ko hari abantu b’abajura batega abantu bakabambura.”

Yavuze ko uwatekereza gukora ibyaha nk’ibi cyangwa ibindi, bidashobora kumuhira kuko Polisi y’u Rwanda ihora iri maso.

Ati “Ntabwo Polisi y’u Rwanda izihanganira abajura bambura abantu ibyabo. Umuntu wumva afite ibitekerezo by’ubujura, nabireke kuko Polisi iri maso, kandi izamufata, kandi azabihanirwa n’amategeko.”

CIP Gahonzire yashishikarije abantu gukora bakareka kwifuza iby’abandi, kuko Polisi itazemerera umuntu wifuza kubaho neza akarya ibyo bagenzi be babiriye ibyuya.

Ati “Turizeza abaturage batuye mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi mu gihugu ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubarindira umutekano, kuko biri mu nshingano zayo.”

- Advertisement -

Uyu muvugizi yashishikarije Abaturarwanda gukomeza gukumira ibyaha bitaraba binyuze mu gutangira amakuru ku gihe.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *