Gasogi United yasonze mu gikomere cya Kiyovu Sports

Ibitego 2-1 bya Gasogi United, byatumye ikipe ya Kiyovu Sports itakaza umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, uba umukino wikurikiranya wa Gatatu Urucaca rutakaje kuva imikino yo kwishyura yatangira.

Ku wa Mbere wat ariki ya 24 Gashyantare 2025, ni bwo hakinwe umukino wasozaga umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bagabo. Saa Cyenda z’amanywa, ni bwo abasifuzi bari bawutangije kuri Kigali Pelé Stadium.

Mu bakinnyi 11 Kiyovu Sports yari imaze iminsi ibanzamo, yari yakoze impinduka, yicaza Ishimwe Kevin waje mu kibuga asimbuye. Abatoza ba Gasogi United na bo, bari bakoze impinduka muri 11 kuko Harerimana Abdallaziz (Rivaldo) ndetse na Ndikumana Danny, bari babanje ku ntebe y’abasimbura.

Ku munota wa 20 gusa, Hakizimana Adolphe w’Urubambyingwe yari afunguye amazamu nyuma y’umupira uteretse watewe na Hakim Hamiss maze urenga ba myugariro b’Urucaca ariko Ishimwe Patrick wari mu izamu ntiyaza kuwufata, bisanga umupira uri mu rushundura.

Kiyovu Sports yari itunguwe, yahise itangira gukina imipira miremire igana imbere ariko abakinaga mu gice cy’ubusatirizi cy’iyi kipe, ntibabasha kuyibyaza umusaruro.

Gasogi United yakomeje gucunga igitego cya yo, iminota 45 y’igice cya mbere irangira ikiyoboye.

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya Kabiri, akomeza guhangana, cyane ko umukino uzihuza utajya woroha kuva iyi kipe ya KNC yaza mu cyiciro cya mbere.

Urucaca rwagarutse rukora impinduka, havamo umunyezamu, Ishimwe Patrick wasimbuwe na Nzeyurwanda Djihad na  rutahizamu,  Mugisha Désire utahiriwe kuri uyu munsi wasimbuwe na Tabu Tegra Crespo.

Lomami Marcel yahise akinisha Chérif Bayo nka rutahizamu, Tansele amukina inyuma maze Niyo David aca ku ruhande rw’ibumoso mu gihe Byiringiro David yahise aca ibumoso imbere.

- Advertisement -

Urucaca rwahise rusatira cyane, rwabonye igitego ku munota wa 50 cyatsinzwe na Chérif Bayo n’umutwe ku mupira yari ahawe na Tansele. Kiyovu Sports icyizere cya yo cyahise kizamuka, ndetse ikinira cyane imbere y’izamu rya Gasogi United.

Gusa iyi kipe ya KNC yahise ikora impinduka, yinjiza Ndikumana Danny na Harerimana Abdalaziz basimbura Hakim Hamiss na Kokoete Ibiok. Aba bakinnyi bari binjiye mu kibuga, inshingano za bo za mbere kwari ukugumana umupira bafite kugira ngo babashake amakosa imbere y’izamu ry’iyi kipe yo ku Mumena.

Ibintu byaje kuba bibi ku Bayovu ku munota wa 82 ubwo Twahirwa Olivier uzwi nka Timbo yakoreraga ikosa Danny inyuma gato y’izamu ryarimo Nzeyurwanda maze Udahemuka Jean de Dieu ayitsindisha neza ukuguru kwe kw’imoso.

Benshi bibazaga ko yaba igiye kubona n’inota rimwe, bahise basubiza amerwe mu isaho maze abihebeye iyi kipe yo ku Mumena, bataha bitotomba ndetse bamwe bahamya iki ari ikimenyetso cy’uko hatagize igikorwa iyi kipe yazizasanga ikina n’izirimo Motar FC mu cyiciro cya Kabiri mu mwaka utaha.

Iminota 90 yaje kurangira Gasogi United yegukanye intsinzi ku bitego 2-1, bituma Urumbyingwe rufata umwanya wa Karindwi j’amanota 24 mu gihe Urucaca rukiri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 19.

Chérif Bayo wa Kiyovu Sports, ni umwe mu bayifasha cyane
Gasogi United ntiyoroheye Kiyovu Sports nk’uko bisanzwe
Mbinyingabo w’Urucaca yagowe cyane n’abataha izamu ba Gasogi United
Gusa Kiyovu Sports yanyuzagamo ikagumana umupira
Hagati mu kibuga, Kiyovu Sports yagowe cyane
Urucaca rufite abiganjemo abakiri bato

UMUSEKE.RW