Ibifashijwemo na Rutonesha Hesborn, Gorilla FC yabonye amanota atatu y’umunsi wa 16 wa shampiyona nyuma yo gutsinda Vision FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuri uyu wa Kane, nib wo hatangiye imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu bagabo. Umukino umwe wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ni wo wabimburiye indi.
Saa Cyenda z’amanywa, ni bwo Umutoni Aline wayoboye uyu mukino wahuje Vision FC na Gorilla FC, yari ahushye mu ifirimbi atanze uburenganzira bw’uko watangira.
Ikipe itozwa na Mbarushimana Abdou, nta bwo yatinze kuko ku munota wa 17 gusa, Kwizera Pierrot ukina hagati mu kibuga, yari afunguye amazamu ku ishoti rikomeye yatereye kure maze Muhawenayo Gad ntiyabasha kuwufata.
Gorilla FC itozwa na Kirasa Alain, nta bwo yatinze gusubiza kuko ku munota wa 35, habonetse penaliti yari ikozwe n’umunyezamu wa Vision FC, Lutaaya Michael, maze Rutonesha Hesborn ayitsinda neza.
Amakipe yombi yahise atangira gukina acungana, cyane ko kuri iyi kipe yitoreza ku Mumena, yari ikeneye amanota cyane yo kuyifasha kuva mu myanya ibiri ya nyuma iriho.
Uku gucangana, byatumye iminota 45 y’igice cya mbere, irangira nta kindi gitego kinjiye mu izamu iryo ari ryo ryose.
Mu kugaruka mu gice cya kabiri, nta bwo umukino wihutaga n’ubundi n’ubwo buri kipe yanyuzagamo ikihutisha imipira igana imbere ishaka ba rutahizamu ba yo.
Uko iminota yicuma, ni ko umukino wagendaga wihuta. Ku munota wa 68, ni bwo ibintu byaje kuba bibi ku ikipe ya Birungi J.B, nyuma y’igitego Rutonesha Hesborn yatsinze ku mupira yari ahawe na Nsanzimfura Keddy. Hari ku ikosa ryari rikorewe Nduwimana Frank, maze Keddy ahereza neza Rutonesha, umupira awohereza mu rushundura.
- Advertisement -
Ibi byashyiraga Vision FC ku gitutu, cyane ko yari ikeneye amanota cyane kurusha ikipe bari bahanganye. Uko iminota yicumaga, byatangaga ibimenyetso by’uko amanota ashobora gutaha mu rugo rwa Hadji Yussuf Mudaheranwa.
Iminota 90, yarangiye amanota atatu yegukanywe na Gorilla FC ku ntsinzi y’ibitego 2-1. Ibi byatumye iyi kipe ihita ifata umwanya wa gatatu n’amanota 26 mu gihe Vision FC yagumye ku mwanya wa 15 n’amanota 12.
UMUSEKE.RW