Hatangijwe uburyo buzafasha abarwayi gutanga amakuru bisanzuye

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Mu gihe hari abarwayi ba zimwe mu ndwara bavuga ko amakuru y’uburwayi bwabo ajya hanze, ubu hatangijwe uburyo buzatuma ayo makuru azajya aguma hagati yabo na muganga, hagamijwe kurushaho kubungabunga ibanga ry’amakuru yabo no kubahiriza uburenganzira bwabo ku buzima bwite.

Ni sisitemu yitwa iCLM, yatangijwe n’Impuzamiryango itari iya Leta irwanya virusi itera SIDA, ikanaharanira guteza imbere ubuzima, ku bufatanye na RBC ndetse ku nkunga ya Global Fund.

Sisitemu yitwa iCLM (Integrated Community-Led Monitoring) ni uburyo bwashyizweho bugamije gukusanya, gukurikirana, no gusesengura amakuru atangwa n’imiryango y’abaturage ku bijyanye n’imitangire ya serivisi z’ubuzima.

Abagize sosiyete sivile n’amatsinda y’abaturage bakusanya amakuru binyuze mu biganiro, ibazwa rikozwe ku bufatanye n’abaturage, ndetse no gukurikirana imitangire ya serivisi.

Amakuru yakusanyijwe ashyikirizwa inzego z’ubuzima kugira ngo hafatwe ingamba zo kunoza serivisi.

Ubu buryo buzafasha ahanini abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara nka Malaria, barimo abahinzi b’umuceri, ababumbyi, abagororwa, abacukuzi b’amabuye y’agaciro, n’abanyeshuri bacumbika ku mashuri.

Buzafasha kandi abantu bafite ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA, nk’abakora uburaya, abaryamana bahuje ibitsina, ndetse n’abahuye n’icyorezo cy’igituntu, barimo abacyivuyeho n’abahuye na bo.

Umwe mu bakora uburaya yabwiye UMUSEKE ko byari imbogamizi ikomeye mu gusaba no kubona serivisi, kuko hari igihe umuntu aba adashaka kwishyira ku byo yita ku karubanda.

Yagize ati: “Hari igihe ngira imbogamizi mu gufata imiti kwa muganga kubera kutisanzura, cyane iyo mpasanze muganga mushya cyangwa abantu benshi. Nizeye ko iyi sisitemu nshya izadufasha.”

- Advertisement -

Umwe mu bagize Hope & Key Organisation, umuryango wiganjemo abakora uburaya n’abafite ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA n’igituntu, yavuze ko sisitemu ya iCLM ari ingirakamaro mu gukemura ibibazo by’imitangire ya serivisi.

Avuga ko harimo abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abaganga batabonaga amakuru ko hari abarwayi batirekura ku baforomo ngo bavuge uko barwaye, bitewe n’ipfunwe n’isoni zishingiye ku muco.

Yagize ati: “Urugero nko ku bantu baryamana bahuje ibitsina bakunze kurwara indwara ya ‘Chou Fleur’, birabagora kubibwira muganga, bakatinya, kugeza n’aho indwara ishobora kubarenga ikabageza ahabi.”

Ngabonzima Louis, Umukozi ushinzwe gahunda muri RwandaNGOForum, ashimangira ko gushyira mu ngiro uyu mushinga ndetse na sisitemu ya iCLM mu Rwanda bitanga amahirwe yo kurokora ubuzima bwa benshi.

Ati ” Uburyo bwa iCLM bugamije gukemura ingorane zagiye zigaragara, kugira ngo inzego z’ubuzima zibe zabasha kumenya no gukemura inzitizi mu kubona serivisi z’ubuvuzi zizewe kandi zifasha kubungabunga ubuzima.”

Iyi gahunda yatangiriye mu turere tugaragaramo abantu bari mu byiciro byihariye bifite ibyago byinshi byo kwandura indwara zirimo Malaria, SIDA n’Igituntu, aritwo Gasabo, Gisagara, Rulindo, Rubavu na Rwamagana.
Inzego zitandukanye zitabiriye itangizwa ry’iyi gahunda mu Karere ka Gasabo
Hasobanuwe uko iCLM ikora n’icyo izahindura

RWAKA GASTON

Intumwa ya UMUSEKE.RW 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *