Huye: Umunyeshuri uregwa gusambanya mugenzi we yasabye kuburana adafunze

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ni rwo rwaburanishije Umunyeshuri uregwa gusambanya mugenzi we

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwaburanishije ubujurire bw’umunyeshuri usaba gukurikiranwa adafunzwe akaba aregwa gusambanya mugenzi ndetse  akanamutera inda.

Mu rubanza rw’umunyeshuri witwa Niyonsenga Ramadhan wigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya G.S Mwurire riherereye mu Murenge wa Mbazi mu karere ka Huye aho aburana ubujurire asaba ko yafungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze nyuma y’uko urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma rufashe icyemezo ko yakurikiranwa afunzwe.

Uriya musore w’imyaka 20 wari umunyeshuri araregwa ko yasambanyije umwana w’imyaka 17 nawe wari umunyeshuri kuri kiriya kigo yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye akamutera inda.

Ramadhan wari wambaye imyambaro y’iroza isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda yavuze ko yakubiswe mu bugenzacyaha maze yemera icyaha.

Yagize ati”Ntaho mpuriye n’uriya mwana, nafatiwe ku ishuri nagiye kwiga njyewe ndarengana.”

Me Englebert Habumiremyi  wunganira uriya musore arasaba urukiko ko umukiriya we yakurikiranwa adafunzwe.

Me Englebert aravuga ko umukiriya we yemeye icyaha bwa mbere maze bwa kabiri yongeye kubazwa aragihakana.

Me Englebert yongeyeho ko uwo mwana w’umunyeshuri wasambanyijwe yari atwite inda ifite amezi arenga atatu bityo  umukiriya we kuko  bamureze bitinze, batamureze uko gusambana bikiba byamurengera.

Me Englebert ati”Uwo mwana bategereze azabyare noneho bazapime DNA barebe niba uwo mwana ari uwuregwa babone kumukurikirana.

- Advertisement -

Me Englebert kandi yabwiye urukiko ko uwo yunganira yakubitiwe mu ruhame ahatirwa kwemera icyaha nawe arabyemera kugira ngo ahivane kandi anabazwa atari  yunganiwe ndetse yari yashyizweho igitutu.

Me Englebert ayasoje agira ati”Urukiko ruce inkoni izamba maze umukiriya wanjye arekurwe asubire ku ishuri kandi imyirondoro ye irazwi nabamufashe bamufatiye ahantu hazwi kuburyo atatoroka ubu ikimuhangayitse ni ukwiga dore ko acikirije amashuri imburagihe.

Ubushinjacyaha bwo burasaba urukiko ko ibyo Ramadhan n’umunyamategeko we bireguza bitahabwa agaciro.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Kuvuga ko yashyizweho igitutu nta bimenyetso abigaragariza.”

Ubushinjacyaha buravuga ko mbere y’uko Ramadhan abazwa mu bugenzacyaha yabanje kubazwa niba yunganiwe avuga ko yabazwa atunganiwe ndetse aranabisinyira.

Ubushinjacyaha buravuga ko Ramadhan yemeje ko yasambanyije uriya mwana mu bihe bitandukanye aho yamusambanyirije mu ishyamba ndetse akanamusambanyiriza aho yabaga n’ahandi.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko kuba umunyamategeko wa Ramadhan yavuze ko abatanze ikirego bagitanze batinze bitahabwa agaciro kuko gusambanya umwana biri mu byaha bidasaza kandi uriya mwana akimenya ko atwite yanashatse kwiyahura abanza gutinda muri ibyo.

Uhagarariye ubushinjacyaha yasoje agira ati“Ramadhan akomeza gukurikiranwa afunzwe dore ko urubanza rwe rwamaze kuregerwa mu mizi.”

Urukiko rwavuze ko ruzasuzuma imyiregurire y’impande zombi.

Niyonsenga Ramadhan yatawe muri yombi mu kwezi kwa Ukuboza 2024, amakuru yizewe UMUSEKE wamenye inda y’uriya mwana ubu imaze kuba imvutsi.

Niba nta gihindutse umucamanza aratangaza niba Niyonsenga Ramadhan azakurikiranwa afunzwe by’agateganyo cyangwa azarekurwa by’agateganyo muri iki cyumweru.

Ramadhan yigaga ataha mu karere ka Huye ari naho avuka, afungiye mu igororero rya Huye.

Theogene NSHIMIYIMANA 

UMUSEKE.RW i Huye

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *