Ingufu Gin yahembye Munyaneza wahatanye mu gace ka mbere ka #TdRwanda2025

Guhera tariki 23 Gashyantare 2025 kugeza ku wa 2 Werurwe uyu mwaka, mu Rwanda hari kubera irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda rizenguruka igihugu. Ni ku nshuro ya 17 iri rushanwa riri gukinwa kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009.

Ku wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare 2025, hakinwe Agace ka mbere ka Tour du Rwanda, nyuma y’uko ku Cyumweru habaye Prologue yegukanwe n’Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Development Team.

Aka gace ka mbere kari kameze intera y’ibilometero 157.8, akaba ari nako karekare muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.

Abasiganwa bahagurutse muri Santeri ya Rukomo mu karere ka Gicumbi Saa tanu, kanyura mu karere ka Nyagatare na Gatsibo, gasorezwa mu karere ka Kayonza.

Munyaneza Didier wa Team Rwanda yacitse abandi ajya imbere, agira ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 40 ku bakinnyi batatu bamukurikiye, ndetse n’ikinyuranyo cy’iminota 4 ku gikundi.

Nyuma yo kugenda ibilometero 70, Uwiduhaye (Team Rwanda), Zegklis (May Stars), na Matthews (Afurika y’Epfo) bafashe Munyaneza Didier.

Mu bilometero bya nyuma, igikundi cyafashe abakinnyi bagiye imbere maze aka gace kegukanwa n’Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan akoresheje amasaha 3, iminota 57, n’amasegonda 52.

Munyaneza Didier wa Team Rwanda, wahize abandi mu kuzamuka muri sprint akaba n’uwayoboye isiganwa igihe kirekire, wahembwe na Ingufu Gin Ltd, yavuze ko nubwo atatwaye agace ka mbere, yizeye ko mu bindi bice azitwara neza.

Ati: “Twebwe nk’Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko Team Rwanda, agace ka Musanze tugomba kugerageza ibishoboka byose tugakorera abakinnyi bacu bazamuka kugira ngo tubashe gutsinda.”

- Advertisement -

Umuyobozi wa Ingufu Gin Ltd, Ntihanabayo Samuel, yavuze ko bahisemo guhemba umukinnyi wahatanye kurusha abandi muri Tour du Rwanda 2025 mu rwego rwo gushyigikira umukino w’amagare no gushimisha Abanyarwanda.

Ati: “Twahisemo gukorana na Tour du Rwanda kuko irimo urubyiruko rw’Abanyarwanda, kugira ngo turusheho kubakangurira gukunda umukino w’amagare.”

Yavuze ko aho banyura hose baganira n’abakiliya babo basanzwe bagemurira ibinyobwa birimo Radiant Gin, Royal Castle Gin, King’s Vodka, Medal Gin, Red Waragi, Club Whiskey, Home Town, New House, Nguvu na G&S.

Abanyarwanda bitwaye neza muri aka gace ka mbere ni Byukusenge Patrick wabaye uwa 13, Ngendahayo Jeremie wabaye uwa 17, Masengesho Vainqueur wabaye uwa 21, Mugisha Moise wabaye uwa 28, na Manizabayo Eric wabaye uwa 32.

Ni mu gihe Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies ari we wahise yambara umwambaro w’umuhondo ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda.

Tour du Rwanda ya 2025 irakomeza kuri uyu wa Kabiri hakinwa agace ka Kabiri kayo gahagurukira kuri MIC mu mujyi wa Kigali Saa tanu maze gasorezwe i Musanze Saa munani ku ntera y’ibilometero 121.

Munyaneza ahabwa ibihembo na Ingufu Gin Ltd
Abakobwa b’ibizungereza ba Ingufu Gin Ltd muri Tour du Rwanda 2025

Ntihabose avuga ko bazakomeza gushyigikira umukino w’amagare
Munyaneza yijeje Abanyarwanda kwitwara nezamuri Tour du Rwanda 2025

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW