Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, yataye muri yombi Niwempamo Emmanuel akurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho byo mu rugo by’umuturage wo mu Karere ka Bugesera.
Gufata Niwempamo Emmanuel byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Niwempamo Emmanuel akekwaho kwiba televiziyo nini, amasahane 10, ibisorori binini 2, amarido n’ibindi bikoresho byo mu rugo.
Abamubonye mbere bavuze ko Niwempamo Emmanuel nta bushobozi yari afite bwo kugura ibyo bikoresho kuko yari umukozi wo mu rugo, kandi amafaranga ahembwa atari ahagije.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru ari ukuri kuko mu mukwabu Polisi yakoze yasanze Niwempamo Emmanuel afite ibyo bikoresho.
Ati: “Polisi yafashe Niwempamo w’imyaka 25 y’amavuko akekwaho kwiba ibikoresho byo mu rugo bitandukanye by’aho yakoreraga.”
Yibukije abijandika mu byaha, harimo n’ubujura, ko nta hantu wayicikira kuko iri maso.
Niwempamo afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Mugina, mu gihe hategerejwe ko dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
- Advertisement -
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.