Umuririmbyi Kidumu Kibido w’uburambe bw’imyaka 50 mu muziki yateguje gutanga ibyishimo bisendereye mu gitaramo “Amore Valentine’s Gala”, azahuriramo n’abahanzi barimo Ruti Joel na Alyn Sano.
Ni igitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu wa tariki 14 Gashyantare 2025, gihuriranye no kwizihiza umunsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’, kikazabera muri Camp Kigali.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kidumu yatangaje ko abazitabira icyo gitaramo azabagerera ku nyota cyane abakundana.
Ati “Hari udukoryo twinshi, hari ibizatungurana, hari urwenya, hari n’ibindi bizigaragaza.”
Yakomeje agira ati “Ni umunsi wo kwerekana urukundo, yaba njyewe cyangwa wowe dushobora gusangira urukundo, amaraso n’umubiri.”
Amatike y’iki gitaramo ari mu byiciro binyuranye birimo nk’itike y’ibihumbi 20 Frw ndetse n’iy’ibihumbi 10 Frw. Harimo kandi itike y’ibihumbi 80 Frw ku bantu babiri bakundana, bakazicara mu myanya y’icyubahiro.
Harimo itike y’ibihumbi 300 Frw izagurwa n’abantu batandatu bazicara ku meza amwe, bagahabwa icyo kurya no kunywa. Hari kandi itike ya miliyoni 1 Frw y’abantu batandatu, bazahabwa n’icyo kunywa no kurya.
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG-20250213-WA0171-1024x678.jpg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG-20250213-WA0174-1024x678.jpg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG-20250213-WA0163-678x1024.jpg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG-20250213-WA0173-1024x678.jpg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG-20250213-WA0164-1024x678.jpg)
UMUSEKE.RW