Kigali: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’urumogi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abafashwe n'urumogi bari bafite

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutangira amakuru ku gihe, kuko bituma ibyaha byinshi bikumirwa bitaraba, kandi bikaba umurongo mwiza wo kwicungira umutekano, aho buri wese aba ijisho rya mugenzi we.

Ni ubutumwa bwatanzwe nyuma y’aho Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafatanye abantu babiri urumogi rupima ibiro bitandatu.

Abafashwe ku mugoroba wo ku itariki ya 8 Gashyantare 2025, umwe afite imyaka 29 undi 22, bakoreshaga amayeri ahambaye kugira ngo urumogi ruvanwe mu Karere ka Gakenke rusakazwe mu Mujyi wa Kigali.

Barupakiraga mu gikapu, bagateramo ‘parfum’ kugira ngo rutanukira abantu, maze bagatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizwi nka ‘Coistel’.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye UMUSEKE ko aba bombi bafatiwe i Nyabugogo, bari buriye moto bagemuye urwo rumogi mu Murenge wa Jali.

Ati: ‘Ntabwo ari ubwa mbere babikora, kuko twigeze guhabwa amakuru yabo, ariko tugiye kubafata baracika. Bafashwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU).’

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gufata no kuburizamo abantu bose bishora mu biyobyabwenge, kuko inzira bakoresha zose zamenyekanye.

CIP Gahonzire yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge haba kubicuruza cyangwa kubinywa, kuko ubikoze bitamugwa amahoro.

Ati ‘ Turashishikariza abaturage kureka kwishora mu biyobyabwenge, bagashaka ibindi bakora, kuko ibiyobyabwenge bitihanganirwa muri iki gihugu cyacu.’

- Advertisement -

Yongeyeho ko Polisi yubatse ubufatanye n’abaturage mu guhanahana amakuru no gukorana, kugira ngo abantu bose bishora mu biyobyabwenge bafatwe.

Yakanguriye abaturage gukomeza ubufatanye mu kubikumira no kubihashya, binyuze mu gutanga amakuru ku gihe.

Abafashwe bahise bashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Jali kugira ngo hakorwe iperereza, mu gihe hagishakishwa uwo bari bagemuriye urwo rumogi.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).
Bashyiraga urumogi mu gikapu bakagiteramo ‘Parfum’ bajijisha

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *