Polisi y’u Rwanda iraburira abantu bose bakora ibikorwa by’ubujura butandukanye, ariko cyane cyane abiba imyaka, amatungo n’ibihazi bitega abantu mu nzira, ko batazihanganirwa igihe bazaba bafatiwe muri iki cyaha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangarije UMUSEKE ko hari abantu bafatiwe muri ibyo bikorwa, ndetse ko bakomeje gushakisha abandi bakekwaho ibyo byaha.
CIP Gahonzire avuga ko mu ijoro ryo ku wa 16 Gashyantare 2025, mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo, hafashwe abantu icyenda.
Abafashwe bari mu kigero cy’imyaka 37 na 18, bafatiwe mu Midugudu ya Runyinya, Munini na Mutocyerezwa.
Uyu muvugizi wa Polisi avuga ko kenshi muri uyu Murenge hakunze kumvikana abaturage bataka abantu babiba, cyane cyane amatungo, ndetse no gutegerwa mu nzira bakamburwa ibyabo.
Ati: ‘Aba rero bibaga mu Mirenge ya Gikomero, Rusororo, Rutunga…Bityo ugasanga barihisha, ariko bakaba barafashwe bikagorana. Polisi rero ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage twabafashe.’
CIP Gahonzire avuga ko Polisi itazihanganira umuntu uwo ari we wese wishora mu bujura, yizeza abaturage umutekano wabo n’ibyabo, ariko abasaba gutangira amakuru ku gihe.
Ati: ‘Abajura twabagira inama yo kubireka kuko nta bwihisho bagifite, amayeri yose yaramenyekanye, nibashake ibindi bakora.’

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW